Ibicuruzwa Igihugu cya Uganda cyohereza mu Rwanda byatangiye kwiyongera

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibicuruzwa Igihugu cya Uganda cyohereza mu Rwanda byatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuzahuka nyuma y’amezi atandatu imipaka ihuza ibihugu byombi ifunguwe n’urujya n’uruza rutangiye kwiyongera.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, umwaka wabanjirije ifungwa ry’imipaka ryaturutse ku bibazo bya Politiki byashyamiranyije ibihugu byombi, ibyo Uganda yohereje mu Rwanda mu kwezi kumwe byari bifite agaciro ka miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika, ni kuvuga miliyari 11.4 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, Uganda yari ifite isoko rifite impuzandengo ya miliyoni zisaga 200 z’amadolari y’Amerika buri mwaka nk’uko bigaragazwa n’inzego nkuru z’ubuyobozi bwa Uganda.

Ni mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwari rwohereje muri Uganda byabarirwaga agaciro ka miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 13.4 z’amadolari y’Amerika.

Umupaka wafunzwe mu gihe cy’imyaka itatu, watumye ibicuruzwa byo muri Uganda byoherezwa mu Rwanda bigera ku bifite agaciro k’ibihumbi by’amadolari y’Amerika (miliyoni 60).

Imibare mishya yatanzwe na Banki y’Igihugu ya Uganda iragaragaza ko ko ubu icyerekezo kirimo guhinduka. Iyo mibare igaragaza ko ibicuruzwa Uganda yohereje mu Rwanda mu mezi atandatu ashize bifite agaciro ka miliyoni 5.22 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 5.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo mibare irererekana ko ubuuruzi Uganda igirira mu Rwanda bwazahutse ku kigero cya 98.8%, bikaba bitanga icyizere gifatika ko mu bihe biri imbere ibicuruzwa bizarushaho kwiyongera.

Impuguke mu by’ubukungu zavuganye na Daily Monitor, zagaragaje ko nubwo habayeho inyongera mu byo Uganda yinjiza hakirimo icyuho kuko amafaranga yinjijwe ataragera kuri miliyoni 17 z’amadolari y’Amerika yinjiraga buri kwezi mbere y’ifungwa ry’imipaka.

John Lwere, Impuguke mu by’ubukungu ikora mu Kigo cya Uganda gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (UEPB), yavuze ko ubucuruzi butangiye kuzahuka butanga icyizere, nubwo hakiri urugendo.

Ati: “Kugeza igihe tuzasubira u rwego twariho mbere y’impinduka zabaye, dukwiye guhora tuzirikana ibyo twiteze kugeraho. Mu gihe imipaka yari ifunzwe, u Rwanda rwiza kugura ahandi ibicuruzwa rwari rumenyereye kugura muri Uganda, ibindi barabyikorera. Bivuze ko Uganda ikeneye gushaka izindi nzira zinoze zo gukururira abaguzi bo mu Rwanda kubenguka ibicuruzwa byacu.”

Impuguke mu bukungu Dr Fred Muhumuza, na we yagize ati: “Ntidushobora kuvuga ko muri kiriya gihe abaturanyi bashonje cyane ku buryo ubu bakeneye gutumiza ibiribwa byinshi kugira ngo buzuze ububiko bwabo. Mu gihe kiri imbere, dushobora kubona ubucuruzi hagati yacu bukomeza kugabanyuka. Bivuze ko miliyoni 5.2 z’amadolari zikiri hasi cyane ugereranyije na miliyoni ziri hagati ya 15 na 20 z’amadolari y’Amerika zabonekaga buri kwezi.

Mu gihe ubucuruzi buhuza u Rwanda bwakomwe mu nkokora n’ifungwa ry’imipaka mu mwaka wa 2019, ikibazo cyarushijeho gukomera kubera icyorezo cya COVID-19 cyaje ari simusiga ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka, ni bwo Leta y’u Rwanda n’iya Uganda byagunfuye umupaka wa Gatuna /Katuna nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunzwe, kandi ari wo mupaka wazaga imbere mu rujya n’uruza rw’abambuka ku mpande zombi.

Ku ya 7 Werurwe, ni bwo Leta y’u Rwand ayafunguye byeruye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda nyuma yo kumvikana ku ngamba zo gukemura ibibazo bimwe na bimwe byari bikibangamiye ubutwererane bw’ibihugu byombi

Mu mezi 35 yari ashize umupaka wa Gatuna ufunzwe, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bahuriye mu biganiro inshuro zitandukanye babifashijwemo n’abahuza ari bo Perezida w’Angola Joao Lourenço, na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hanabaye Inama zahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, ariko igisubizo gihamye cyatangiye kwigaragaza nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba Umujyanama wihariye n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2022
  • Hashize 2 years