Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze guhombya sosiyete ya Trinity ayasaga miliyoni 20 Frw

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Bus ikunze gutwara abagenzi ibavana mu Rwanda ikaberekeza muri Uganda imaze guhomba akayabo ka miliyoni 100 z’amashilingi [miliyoni 24 frw] kubera ihagarikwa ry’abanyarwanda bakundaga kwerekeza muri icyo gihugu.

Iyi Sosiyete itwara abagenzi yahungabanyijwe bikomeye ahanini n’uko nta banyarwanda bakerekeza muri Uganda dore ko aribo bayitegaga ku bwinshi,biba ngombwa ko bareka kwerekezayo kubera ibibazo by’umutekeno wabo uhungabanywa iyo bageze muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Trinity mu mujyi wa Kampala, David Mugabo avuga ko bahombejwe n’ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda ariyo mpamvu basigaye bohereza bisi 2 ebyiri ku munsi zitwaye abanyamahanga aho kuba zirindwi ku munsi umwe nkuko byahoze.

Yagize ati “ Kuva habaho gufunga umupaka wa Gatuna, tumaze guhomba miliyoni 100 z’amashlingi (miliyoni 24Frw). Mu minsi ishize nibura, urugendo rumwe rwatwinjirizaga miliyoni 7.8 ariko ubu byaragabanutse kuko ubu hari gukora imodoka ebyiri gusa.”

Mugabo wagizweho ingaruka n’uyu mubano mubi w’ibihugu byombi, yabwiye Daily Monitor ko abakozi b’iyi Kompanyi 12 bakoreraga ku biro biri ahitwa Bakuli muri Kampala bashobora kugarurwa mu Rwanda mu gihe hazaba hatagize igihinduka, mu rwego rwo kugabanya ibihombo.

Gusa kugeza magingo aya,Uganda ikomeje kugenda biguru ntege mu gucyemura ibibazo bitatu bihangayikishije ndetse binatuma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuzamo agatotsi.Ibibazo birimo iby’uko abanyarwanda bagana muri iki gihugu bafungwa bakanakorerwa iyicarubozo,Gushyigikira imitwe ( nka RNC) ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’ikibazo gishingiye ku bucuruzi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years