Ibibazo dufitanye na Uganda twarabivuze turabisobanura, tuvuga n’ibikwiye gukorwa ngo bikemuke – Olivier Nduhungirehe

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga avuga ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi kitakemuka niba uruhande rwa Uganda “rutagaragaje ubushake bwa politiki”.

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, hamaze kuba inama enye zateguwe na Angola na DR Congo nk’abahuza, zigamije kunga ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Mbere kandi habaye izindi nama z’impande zombi, ubutumwa n’intumwa byagiye byoherezwa hagati y’abategetsi b’ibi bihugu mu gushaka igisubizo.

Nduhungirehe yabwiye bbc ducyesha iy’inkuru ko impamvu zituma binanirana ari ubushake bwa politiki bubura.

Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bwayo ndetse n’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya u Rwanda, gukora iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu banyarwanda muri Uganda.

Olivier Nduhungirehe ati: “Ibibazo dufitanye na Uganda twarabivuze turabisobanura, tuvuga n’ibikwiye gukorwa ngo bikemuke.

U Rwanda rugasaba ko byakemurwa hakoreshejwe ubushake bwa politike, rero ubwo bushake nibutaboneka, icyo gihe dushobora gukora n’inama igihumbi ariko ikibazo kidakemuka”.

Olivier Nduhungirehe avuga ko bahora basaba uruhande rwa Uganda kugaragaza ubwo bushake bwa politiki.

Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yohereje ambasaderi Adonia Ayebare nk’intumwa kuri mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Hashize iminsi micye Uganda yarekuye bamwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, barimo René Rutagungira, wigeze kuvugwa na Bwana Kagame nk’umwe mu bahafungiye.

Rutagungira na bamwe muri bagenzi be barekuwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwabaregaga ibyaha birimo kwivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano no gushimuta Lt Joel Mutabazi muri Uganda akoherezwa mu Rwanda.

Ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwombi bwatumye abaturage b’ibihugu byombi ubu batagenderanira, ibi byagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuzima bwabo busanzwe, abagerageje kubirengaho hari abahasize ubuzima nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Irekurwa ry’aba Banyarwanda ryafashwe na bamwe nk’ubushake bwa politki mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwombi.

Mu ijambo aheruka kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Bwana Kagame yavuze ko hakiri Abanyarwanda bafungiye muri Uganda.

Bityo ko ibyo gufungura umupaka wa Gatuna no kubwira Abanyarwanda bakorengera gusubira muri Uganda nk’ibisanzwe ubu bidashoboka.

Mu byemezo by’inama y’ejo ku cyumweru i Luanda, harimo ko ibihugu byombi bigomba guhana imfungwa

Gusa Nduhungirehe avuga ko nta muturage wa Uganda iki gihugu cyabandikiye kibasaba ko arekurwa kuko afungiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “... Abagande rwose hano babayeho barakora akazi nta uhohoterwa nta ufungwa. Ufungwa ni uwakoze ibyaha nk’abandi bose”.



MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years