Ibibazo by’ingutu bibiri bikoma mu nkokora iterambere ry’ubuhinzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), Dr Agnes Kalibata, yagaragaje ko iterambere ry’ubuhinzi ridashoboka mu gihe hakiri ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibura ry’amafaranga ashorwa mu buhinzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gihe i Kigali hari kubera Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum).

Iyi nama yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo rwongere ubuso buhingwa uko imyaka igenda yiyongera kuko ari byo bifasha mu kwihaza mu biribwa.

Ati “Amavugurura dukora ni ukugira ngo ubutaka buhingwaho ibyo abantu barya bube burinzwe, ku buryo dukora iryo gereranya hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibihingwa ngandurarugo, rimwe na rimwe n’ingandurarugo iyo tumaze guhaza isoko ryo mu Rwanda biba bishobora kujya hanze y’Igihugu.”

Dr Kalibata yavuze ko ubuhinzi bukomwa mu nkokora n’ibibazo bibiri. Ati “Birumvikana twugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe. Ni ibintu bimaze igihe kinini, hari igihe biza bimeze neza, imvura ikagwa ari nziza cyangwa tukagira nyinshi.”

Yakomeje ati “Icya kabiri kitwugarije ni ukubona amafaranga. Isi yacu yahuye n’ibibazo bituma kubona amafaranga ashyirwa mu buhinzi biba ikibazo.

Dr Kalibata yavuze ko hakenewe imbaraga zihuriweho kugira ngo haboneke ishoramari mu buhinzi.

Ati “Ntabwo ari Leta gusa n’abikorera dukwiye gushyiramo amafaranga kuko nitudashora amafaranga mu buhinzi buzahora busubira inyuma. Mu Rwanda ntabwo twimirije imbere cyane ibihingwa ngengabukungu.”

Mu Nama ya AFS Forum 2024 hamuritswe raporo ku rwego rw’ubuhinzi muri Afurika, yagaragaje ko Urwego rw’Abikorera muri Afurika rwihariye 80% by’ubukungu bushingiye ku biribwa ndetse rukaba rugize igice kinini cy’inganda n’ibigo bigira uruhare mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibibukomokaho.

Umuyobozi wa AGRA, Dr Agnes Kalibata, yatangaje ko iyi raporo yiswe ‘The Africa Agriculture Status Report 2024’ igaragaza uruhare rw’inganda nto n’iziciriritse mu guteza imbere ubuhinzi no kugera ku biribwa bihagije muri Afurika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks