Ibibazo byaterwaga n’inyubako zidahagije kandi zishaje mu bitaro bya Byumba bigeye gushyirwaho iherezo

  • admin
  • 21/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ibitaro bikuru bya Byumba biri kubaka inyubako nshyashya izunganira iyari ihari ishaje; imaze imyaka igera kuri 69, mu rwego rwo kunoza imitangire myiza serivisi zihatangirwa.Inyubako nshyashya y’ibitaro bya Byumba izarangira kubakwa mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Twizeyimana Jean de Dieu umuyobozi w’ibi bitaro bya Byumba avuga ko, inyubako bakoreragamo zishaje ku buryo bugaragara ndetse ko ari na ntoya ugereranyije n’umubare w’abarwayi bakira.

Jean de Dieu ati, “Ingorane dukunze guhura nazo ni uko hari igihe abarwayi bararana ari 2 kubera habaye hato tukaba twizeye ko ibi bitaro bishya biri kubakwa ko bizadufasha gukemura izi ngorane dukunze guhura nazo”.

Akomeza avuga ko hari zimwe mu nyubako bazahita bazisenya kuko zari zishaje cyane hagakomeza kubaho inyubako zijyanye n’igihe turimo.

Ku kibazo cy’amazu bakoreragamo asakaje fiburosima (fibre ciment) azwiho kwangiza imyanya y’ubuhumekero bw’abantu, nayo azahita areka gukorerwamo bakorere mu nyubako nshyashya zitazateza ibibazo.

Bamwe mu barwayi bagana ibi bitaro bavuga ko kandi ubuto bw’ibitaro butuma batabasha kubona uko baryama neza; kuko kuryama ku gitanda kimwe ari babiri kandi barwaye bibabangamira nk’uko uyu Mukanyandwi Immacule abivuga. Ati “Kuba ari hato kandi umubare w’abahagana ari mwinshi bitera umwanda ugasanga ndetse rimwe na rimwe gusaranganya ubwiherero biri kubagora”.

Ibitaro bya Byumba byubatswe mu mwaka wa 1947. Iyi nyubako nshya biteganyijwe ko izarangira kubakwa mu kwezi kwa 12, ikazahita itangira gukorerwamo.

Izuzura itwaye hafi Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, habariwemo n’ibikoresho byose izakenera bijyanye n’ubuvuzi. Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura ababigana, batarinze koherezwa ahandi mu gihugu.
Amazu asakaje bene ayo mabati azahita agaharikwa gukorerwamo
N’abarwayi bari barazengerejewe n’ibi bibazo

Yandiitswe na Bizimana Jean Damascene/Mubahura.rw

GUMANA NATWE KURI FACEBOOK

NA TWITTER

  • admin
  • 21/09/2016
  • Hashize 8 years