Ibibazo by’abana bata ishuri, isuku nke n’ibindi ni abayobozi b’Imidugudu n’Utugari babikemura-Minisitiri Shyaka

  • admin
  • 07/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastse yavuze ko ibibazo byose bidakwiye guhangwa amaso ko bizakemukira mu karere gusa, ahubwo ko hari nk’ibibazo bikwiye gucyemukira mu tugari no mu midugudu bitarinze gutinzwa ngo bitegereje akarere.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama ubwo yari mu karere ka Ngororero aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zose bagera kuri 419 baba abo mu nzego z’ibanze,iz’umutekano,abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi baganira ku bibazo akarere kagaragaje byihutirwa birimo icy’abantu basenyewe n’ibiza mu mwaka 2017-2018 kugeza n’ubu bakaba badafite aho bakinga umusaya n’abandi bakennye.

Ku byerekeranye n’ikibazo cy’abasenyewe batagira aho baba,Minisitiri Shyaka

yasabye ko icyo kibazo kiragira bitarenze umwaka 2020, kandi ngo abazarangiza kubakira abo bantu mbere azabagenera igihembo.

Naho ibazo bindi bihari birimo iby’abana bata ishuri Minisitiri Shyaka avuga ko abayobozi mu Karere bakoze mu buryo budasanzwe bishobora gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo.

Yagize ati “Uburyo budasanzwe nibwo gisubizo, nibwo butanga ibisubizo byihuse by’ibibazo dufite, ibibazo byose ntitukabirebere ku Karere, tujye tubimanura. Nk’ibibazo by’abana bata ishuri, isuku nke n’ibindi ni abayobozi b’Imidugudu n’Utugari babikemura.

Minisitiri Shyaka avuga ko gukora muri buriya buryo budasanzwe iterambere ryagerwaho mu gihe gito, ubukene bugatsindwa, mu buhinzi umusaruro ukaboneka.

Yasabye abashinzwe Uburezi mu Karere n’Imirenge gukorana n’Abayobozi b’Utugari n’Imidugudu bagasubiza mu ishuri abana 1 851 bataye ishuri, kandi bigakorwa bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2019.

Ati “Biteye isoni kwitwa Imparirwakurusha ufite abana barenga 1851 bataye ishuri. Ikerekezo cy’u Rwanda ni uko abana b’Abanyarwanda bose biga.”

Kuri ubu akarere ka Ngororero gafite imiryango 288 iri mu yasenyewe n’ibiza mu 2017 itarubakirwa, n’indi itishoboye 364 idafite aho gukinga umusaya ku buryo gateganya aba bose kububakira bitarenze umwaka utaha tariki 30 Kamena 2020.

Ndayambaje Godefroid,umuyobozi w’Akarere avuga ko ibyangombwa by’ibanze babifite ndetse ko hari ingengo y’imari y’amafaranga miliyoni 93 z’amanyarwanda azakoreshwa mu kugura amabati.

Bityo ngo bafatanyije nk’abayobozi bose mu karere bagiye gushyira imbaraga bibazo byose byagaragajwe bikaba byacyemutse ku gihe cyatanzwe kandi bigakorwa ku bufatanye n’abaturage b’akarere.

Minisitiri Shyaka yijeje ko umurenge mu ifite ingo nyinshi uzatanga abandi gusoza kiriya gikorwa cyo kubakira abaturage badafite aho kuba,azawuha igihembo mu gihe uzaba uatarengeje Ukuboza 2019.

Yakanguriye abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira Ebola, zirimo kongera isuku dore ko akarere ka Ngororero ni Akarere kegereye Rubavu ituranye n’umugi wa Goma wo muri RD.Congo wagaragayemo indwara ya Ebola.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/08/2019
  • Hashize 5 years