Ibibanza by’abashoramari bitubatse biri mu Mujyi wa Kigali amaherezo yabyo ni ayahe?

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe Umujyi wa Kigali uvuga ko bitarenze Gashyantare uyu mwaka ikibanza kizaba kitubatse Leta izakisubiza, bamwe mu mu bashoramari bafite ibyo bibanza barasaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo y’igihe kire kire kugira ngo babashe kubyubaka.

Mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko muri quartier commercial ibikorwa byo kuvugurura inzu zashaje birarimbanyije ari na ko iz’imiturirwa zirimo kuzura hirya no hino mu Murwa w’u Rwanda. Abakurikiranira hafi izi mpinduka mu myubakire bavuga ko Kigali mu myaka iri imbere uzaba ari umujyi ujyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Gusa n’ubwo bimeze bityo ariko, mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali haracyagaragara ibibanza bimaze igihe kire kire bitubatse, bizitijwe amabati, byaramezemo ibyatsi. Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bibanza bikwiye kubakwa kuko bituma umujyi usa nabi, bitaba ibyo hagashakwa indi mishinga yakorerwamo.

Uwimpuhwe Innocent ati “Habayeho ikosa ryo gufunga ahantu bataramenya icyo hakorerwa ukuntu igihugu cyacu gikeneye isuku, ahantu kamara imyaka icumi hadakorerwa, ni akajagari kandi ni ikosa ku babikoze.”

Iyakaremye JMV ati ““Nkurikije ukuntu abantu bangeraho babuze aho baparika imidoka zabo,nk’ubu bakuyemo iyi myanda abantu bakahaparika akarere kaba kinjiza amafaranga.”

Ibyinshi muri ibi bibanza ni iby’abashoramari bishyize hamwe bakabigura kugira ngo babikoreremo imishinga minini y’ubucuruzi. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko icyadindije iyubakwa ry’ibi bibanza ari ubwumvikane buke bwa ba nyirabyo. Bugashimangira ko igihe kigiye kugera ngo Leta ibyisubize.

Umuyobozi Wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo ati “Izo projects rero zirimo abantu benshi ni zo zagiye zikunda kugira ibibazo, aho usanga abantu ari batandatu ugasanga abantu babiri batangiye kuzana ibibazo. Niba ufite ikibanza ahantu hari amazi hari amashanyarazi hari igihe ntarengwa wagombye kuba wubatse icyo kibanza. Mu gihe gishize umujyi wari watanze iminsi 90 y’uko ibyo bibazo byose byagombye kuba byarangiye, twahereye mu kwa 12 kugeza mu kwa 2; iyo iyo minsi irangiye hakurikizwa itegeko rya confiscation kugira ngo ntibibangamire iterambere ry’umujyi.”

Umushoramari Mironko Francois umwe mu bafite imigabane mu mu mushinga Amarembo ufite ikibanza mu Mujyi rwagati avuga ko ikibazo kitabaye ubushobozi ahubwo byatewe n’ubwumvikane buke mu bo bafatanyije uyu mushinga.

Ni mu gihe umuvugizi wa kompanyi Catch Up, Rudasingwa James avuga ko ubushake n’ubushobozi buhari ariko akagira icyo asaba asaba leta n’umujyi wa kigali by’umwihariko.

Mironko ati “Burya kubwira abantu ngo ni bafatanye, harimo abazungu harimo abanyarwanda harimo abahinde, umuntu rero agomba gufatanya n’abantu bisanganamo. nonese umuntu mutigeze muganira umuntu mutaziranye, kandi mu bucuruzi murabizi habamo ibibazo. Kuko twagiye dukora inyigo zitandukanye ariko ntizemewa. Ubundi koko amategeko ya Leta ntawe utayakurikiza ariko ku ruhande rwanjye nta tegeko rindeba kuko ntacyo ntakurikije icyo ntegereje ni uburenganzira nkubaka.”

Na ho Rudasingwa ati “Ubushobozi twebwe turabufite ariko wenda ibyaza nyuma yo kubaka nibyo kibazo. Abacuruzi benshi ntibarumva ko bacururiza muri etage ya gatatu iya kane n’iya gatanu bose bashaka gucuruza bareba mu muhanda. Inyubako nyinshi zifite ibyo bibazo kandi ibyo wemeranyije na banki biba ari ibyo. Icyo twasaba Umujyi wa Kigali, udufashe kugendana n’amikoro mu buryo bwo kutuba hafi no kutugira inama. Banki inguzanyo baduha ni iz’igihe kigufi twasaba Leta ko yatuvuganira amabanki akajya aduha inguzanyo z’igihe kirekire.”

Mu mujyi wa Kigali habarirwa ibibanza 101 birimo 28 birimo kubakwa, 53 imishinga yo kubyubaka yadindiye, na 23 bishobora gusubizwa Leta. Itegeko ry’ubutaka mu ngingo ya 58 igika cya gatatu rivuga ko ubutaka buri mu mbago z’Umujyi aho igishushanyo cy’ikatwa ry’ibibanza cyemejwe n’inzego bireba ariko bukaba bumaze imyaka itatu ikurikiranye budakoreshwa bwamburwa nyirabwo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years