Ibendera ry’Umuryango Commonwealth ryazamuwe i Kigali

  • admin
  • 09/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rurizihiza umunsi ngarukamwaka w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza rubereye umunyamuryango, umunsi uzwi ku izina rya Commonwealth day. Ni umunsi wizihizwa buri mwaka mu bihugu 54 byose bihuriye muri uyu muryango.

Mu rwego rwo kuwizihiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibendera ry’uyu muryango rikaba ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, inyubako biteganyijwe ko ari nayo izaberamo inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bihuriye muri uyu muryango, inama izwi nka CHOGM iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe umuhango wo kwizihiza uyu munsi, ukaza kwitabirwa na bamwe mu bagize guverinoma, ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda n’abandi ba diplomates biganjemo abo mu bihugu binyamuryango.

Ibirori byo kwizihiza uyu ku rwego rwa Commonwealth birabera mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza London, ibirori byitabirwa n’umuyobozi w’uyu muryango akaba n’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II.

Umunsi wa Commonwealth ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa ku isi hose. Uyu munsi wizihizwa binyuze mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ku guharanira kugera ku ntego rusange. (Delivering a Common future)

Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/03/2020
  • Hashize 4 years