Ibanga Pitbull Arusha abandi bahanzi ku’Isi mu gukurura igitsinagore ryamenyekanye

  • admin
  • 29/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ku myaka 35, uyu munya Cuba unafite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za amerika Armondo Perez uzwi nka Pitbull, ngo yishimirwa n’igitsinagore cyane kuko yambara nk’umugabo kandi aba ari nawe muraperi uharanira guhesha abanyamuziki icyubahiro, ngo ni akazi nk’akandi.

Kuri It’s a primal thing dukesha iyi nkuru, ngo si agatangaza kuko n’ubusanzwe igitsinagore nticyemera abagabo/abasore bigira nk’abagore mu myambarire. Aha ni ukuvuga kwambara imyenda ivanze amabara menshi, iteyeho utuntu twinshi tw’imitako. Ubundi ngo umugabo nyamugabo yambara ibara rimwe cyangwa abiri.

Ikindi, Pitbull ntiyambara ingofero n’udutambaro bifafite ibisobanuro, nta n’amakoboyi amwe abandi bastar bambara bakagaragaza imyenda y’imbere yewe nta n’ibikomo cyangwa imyenda izwi nka dechire ajya yikoza. Usanga yambaye imyenda ibereye, intugu, imikaya hamwe n’imimerere y’umgabo wuzuye.

Urubuga dukesha iyi nkuru bakomeza bavuga ko abagore/abakobwa ari bo bakoresha amabara atandukanye mu gukurura abagabo: umutuku,umuhondo, icyatsi, rose n’ayandi. Ngo iyo babikoze bagasanga n’uwo yashakaga gukurura yabikoze bahita acika intege.

N’ubwo abagore/abakobwa bakunda abagabo n’abasore bagendana n’ibigezweho, hari ibyo batishimira. Aho kwishimira imyenda y’igitsinagabo iriho imitako myishi, usanga bikundira ko iyo mitako bayisanga mu rugo ku nzu, mu busitani no mu nzu imbere.

Muri 2014 Pitbull yaganiriye na CNN maze avuga ku myambarire ye. Yagize ati “ icyo mba ndikugaragaza ni uko umuziki ari akazi. Yego nakoraga muzuki wo ku muhanda, ariko nywukora kugirango mpave. Sinawukoreraga kuhaguma.”

Baje kumubaza kuby’amakote ahora yambaye abasubiza agira ati “bigaragaza ubukure, kugira aho uvuye n’aho ugeze, byerekana impinduramatwara. Ibyo rero nibyo nshaka kubigisha mwese; iki nicyo umuziki umaze. Iki ni cyo uru rugendo rugamije.”

Umuhanzi Usher nawe yagize icyo abivugaho agira ati “ari mu kuri, ni umgabo w’inkorokoro kandi udahindagurika. Hari ikibyihishe inyuma kuba ahora yigaragaza yambaye amakositime—hanyuma akabasha no kuyabyirana ibyuya ku rubyiniro amasaha nk’abiri. Yahanzweho.”





Armondo Perez uzwi nka Pitbull, ngo yishimirwa n’igitsinagore cyane kuko yambara nk’umugabo kandi aba ari nawe muraperi uharanira guhesha abanyamuziki icyubahiro, ngo ni akazi nk’akandi.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/08/2016
  • Hashize 8 years