I Mahama: Bahangayikishijwe bikomeye no kubura inkwi zo gucana

  • admin
  • 22/03/2017
  • Hashize 8 years
Image

Impunzi z’abarundi zicumbikiwe I Mahama mu karere ka Kirehe zivuga ko zihangayiishijwe bikomeye n’ikibazo cyo kutagira inkwi cyangwa ibindi bicanwa, Ibintu izi mpunzi zivuga ko bituma inzara ikomeza kwiyongera muri izi nkambi ibi kandi usibye izi mpunzi n’abayobozi bayobora muri izi nkambi bahamya ko ikibazo cyo kubura inkwi giteye inkeke.

Bamwe muri zi mpunzi baganiriye n’Ikinyamakuru MUHABURA.rw badutanagarije ko ubusanzwe umuryango w’abibumbye ishami rya Loni UNHCR rigenera buri muryanga igarama buri kwezi rikubiyemo ibiro 3 by’ibishyimbo, ibiro 7 by’ibigori, garama 19 z’umunyu ndetse na garama 90 z’amavuka bakarenzaho n’urukwi rumwe, ari byo biba bigomba kumara nibura ukwezi kumwe, nyamara ntibirenze n’ibyumweru bibiri.

Umwe muri izi mpunzi Yagize ati “ Ikibazo cy’inkwi kiraduhangayikishije cyane, kuko ntaho dufite tuzivana urukwi baduha ntago ruhagije ,nicyo gituma tugurisha igarama, Ntiwarara ubusa ngo ubitse igarama, ubwo rero bituma igarama naryo ridashyitse ritamara n’icyumweru.”

Kabera, umwe mu bayobozi bayobora Village ya Gatanu mu nkambi ya Mahama , yatangaje ko kugeza ubu ikibazo impunzi ayobora zifite ari ukubura inkwi zo gutekesha, bigatuma bagurisha igarama bahawe, naryo yemeza ko ridahagije, dore ko ritamara ukwezi nk’uko byateganyijwe.

Yagize ati “ Ikintu cya mbere kibabaje impunzi ni inkwi, baduha urukwi rumwe rumara umunsi umwe gusa, icyo gihe ukora ku igarama maze ukagura amakara, kandi igarama naryo duhabwa ntago rihagije, ibyo rero bituma haza ubujura ndetse no kujya hanze guteza umutekano mucye.”

Minisitiri w’Ibiza no gufasha impunzi, Mukantabara seraphine, Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 7 Werurwe muri Kigali Convention Center, akaba yaratangaje ko bafatanyije na UNHCR ishami rya Loni rishinzwe mu gufasha impunzi bagije kuvugutira umuti ibyo bibazo byose bafasha impunzi kwihangira imirimo ibyara inyungu nka kimwe mu gisubizo kirambye.

Kugeza ubu mu nkambi ya Mahama ibarizwa mu karere ka Kirehe harabarizwa impunzi z’abarundi zigera kubihumbi 59 zibubakiwe inzu zisakaje amabati , gusa igikorwa cyo kubaha amazu kikaba kigikomeje , dore ko hari impunzi zije vuba zikiba mu Mahema mu gihe zicyubakirwa inzu zemewe n’amategeko.
Ahubatse inkambi z’Impunzi zicumbikiwe i Mahama mu karere ka Kirehe

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/03/2017
  • Hashize 8 years