I Kabgayi bibutse Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri mata 1994

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hagaragara abantu bakurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abo mu Ntara y’Amajyepfo bakaba ngo batazihanganirwa.

Kutihanganira abapfobya Jenoside, bibumbiye mu butumwa bwatanzwe i Kabgayi, tariki ya 2 Kamena 2016, ubwo imbaga y’abarokokeye i Kabgayi yari yaje kunamira abatarabashije kugira amahirwe yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Jean Damascene Gasanabo, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubushakashatsi kuri Jenoside muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), yagaragaje ingero z’ingengabitekerezo zagiye zigaragara ku bantu mu cyumweru cy’icyunamo cyatangiye tariki ya 7 Mata 2016. Zimwe muri zo zirimo urw’umugabo wo mu Murenge wa Gatuma mu karere ka Ngororero, wabajijwe n’abaturanyi impamvu atagiye kwifatanya na bagenzi be mu gusoza icyumweru cy’icyunamo, ahubwo akaba yibereye mu kabari. Icyo gihe yarababwiye ati “ Mwari muvuye mu nyungu zanyu, nanjye nari ndi mu zanjye.” Mu Ntara y’Amajyepfo naho ngo hagiye hagaragara ingero z’abapfobya n’abagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside, aho mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara hari uwabwiwe kujya mu biganiro akagaragaza amagambo akibazwaho. Yagize ati “Jenoside sinyizi, nta nubwo indeba sinzi n’aho yabereye, abakeneye kuyimenya babe aribo bajya mu biganiro.”

Mu Karere ka Ruhango naho hari uwabwiye uwacitse ku icumu ati “ Iyo nkubonye mbona usumbwa n’ingurube yanjye.” Nyuma y’umunsi umwe ngo amaze kumenya ko uwo mukecuru yatanze ikirego kuri polisi, yafashe umuhoro yadukira urutoki rw’uwo mukecuru atangira kurwararika, agira ati “N’ubundi nta mpuhwe bazangirira ndabazi, reka nziteme uburoko mbukorere hamwe.” Dr Gasabano yavuze ko ibyo bibazo byagaragariye mu ruhame, buri wese akwiye kugira icyo akora ku bakibifite. Ati “ Nk’ibi bintu, ubikora ameze ate? Ni Umunyarwanda mwiriranwa, murakorana, twebwe tumubona tumufasha gute, kugira ngo iyo ngengabitekerezo ya Jenoside imuvemo niba twebwe tutabifite? Inshingano zacu ni izihe ngo tumufashe? wa mu muntu ni mugenzi wacu, ni Umunyarwanda, tugomba kumufasha.” Gusa ngo abafite ibitekerezo bingana gutyo ni bake ugereranyije n’imbaga y’Abanyarwanda izi ikiza, mu gihe abadashaka guhanurwa hari izindi nzego zibakurikirana.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yavuze ko abo mu Ntara y’Amajyepfo bazakurikiranwa ku byo bakekwaho , kandi bikagaragazwa. Ati “Abakoze ibi byaha bamwe bavuzwe harimo abo mu Ntara y’Amajyepfo, abo wavuze n’abo utavuze turabikurikirana ngira ngo mu gihe gito tuzatanga raporo tugaragaza buri wese uko yakurikiranywe n’uko yahanwe ariko dukomeza no kwigisha.” Munyantwari yakomeje avuga ko “ abazajya banga kubyumva bazajya bahanwa byanze bikunze, kuko icyo ubibye nicyo usarura. Akenshi abafite iyo myumvire ‘abajya muri ibyo byaha bazajya bagira ingaruka zirenze izo bifuriza abandi.” Muri rusange ngo nibo bihima kuko ngo utunze urutoki rumwe akenshi izindi eshatu ze niwe zigarukira, kuko ziba zimureba. Yongeyeho ati “Icyo tuzajya dukora nk’ubuyobozi ni ugutuma bava ibuzimu bakajya ibuntu ariko batahava, ibibi bashaka gukora ntibigere kuwo bashaka kubikoraho. Bo ntabwo byabura kubagiraho ingaruka birumvikana.” Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyasojwe abantu bagera kuri 40 bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside batawe muri yombi.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 abiciwe i Kabgayi, mu rwibutso rw’abazize Jenoside rwahubatswe hashyinguwemo mu cyubahiro imibiri 17 yavanywe mu mashyamba yahoo. Muri rusange urwo rwibutso ruruhukiyemo abantu 10880 biciwe i Kabgayi no mu nkengero zaho.Amafot:Igihe













Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years