Huye:Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda rwasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano rwo mu karere ka Huye n’urwiga muri Kaminuza y’u Rwanda – Ishami rya Huye rwasabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha.

Ibi rwabisabwe ku itariki 4 Ugushyingo mu nama rwagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Huye, Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’iri Huriro ku rwego rw’igihugu barimo ushinzwe amahugurwa, Jean Bosco Mutangana.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Ngoma, ho mu murenge wa Ngoma.Yitabiriwe n’abanyamuryango b’iri Huriro basaga ijana.

Mu byo IP Rukundo yabasabye kurwanya harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; aha akaba yaragize ati:” Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Mwe musobanukiwe ububi bwabyo mukwiriye gukangurira bagenzi banyu kubyirinda; mubabwira ko nta hazaza heza h’ubinywa kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwe; harimo kumutera uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere.”

Yakomeje ababwira ati:“Mujye kandi mubwira abo mugirana ibiganiro ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ubujura.”

Yabwiye kandi urwo rubyiruko gusesengura neza amakuru ruhawe; hanyuma rukayahanahana hagati yarwo ndetse n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo habeho gufatanya gukumira ibyaha.

Mu karere ka Huye hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano rugera kuri 800, naho mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye hari abagera kuri 400.

Mu butumwa bwe, Mutangana yasabye bagenzi be kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho; bashyira imbaraga mu gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibyaha no gutanga amakuru atuma bikumirwa.

Yagize ati:“Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu bikorwa biteza imbere igihugu turwanya kandi dukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Mukomeze ibikorwa by’ubukorerabushake, kandi mube ijisho ryacyo.”

Yasoje abasaba kuba indacyemwa mu byo bakora byose no gukurikiza inama bagiriwe.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years