Huye:Incike za Jenoside ziba mu kigo cy’abihayimana ngo hari uburenganzira zambuwe

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu kigo cy’abihayimana cya St Aloys mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye bavuga ko hari uburenganzira bambuwe bwo guhabwa inkunga y’ingoboka.

Kuba baba mu kigo cy’abihayimana ngo ntibikuraho inshingano ya Leta yo kubafasha kuko ari abantu bayo.

Bamwe muri bo bafite ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.Bamwe kubera gusaza amajwi yabo ntasohoka neza kandi bamaze imyaka icumi baba muri iki kigo.

Nyiramongi, umwe muri aba bakecuru ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati: “Hari ikintu kigeze kumbabaza. Umukuru w’umudugudu yigeze kuza kudushinyagurira hano araza atubwira ko hari abantu bakeneye kutubarura ngo duhabwe inkunga y’ingoboka. Baratubaruye badushyira ku rutonde rw’abagombaga gufashwa ntitwafashwa.

Ngo yakomeje kunanizwa ajya ku biro by’umurenge kugira ngo arebe ko inkunga yaje ariko ngo ntayo yabonye.

Ati:“ Nibaza niba kuba mba muri iki kigo binyambura kuba nararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere barayiduhaga ariko ubu barayihagaritse kubera impamvu tutazi.”

Undi musaza w’imyaka 75 utarifuje ko twandika amazina ye avuga ko kuba yarasigaye ari wenyine baramumazeho urubyaro, yagombye guhabwa iyo nkunga y’ingoboka.Anenga Leta ko yavanyeho iyo inkunga yabahaga kandi hari akamaro yari ibafitiye. Asaba ko bayisubizaho kuko ngo yabafashaga cyane.

Umuyobozi w’Ikigo cya St Aloys kita kuri bariya babyeyi witwa Soeur Gaudiose Mukankusi avuga ko abo bafasha ari abantu bose babayeho nabi barimo abakecuru, abasaza, abafite ubumuga butandukanye n’abana batawe n’ababyeyi hatitawe ku madini basengeramo.

Ati:“Tubazana hano tukabereka urukundo kuko abenshi baba bariyanze. Iyo bari kumwe baganira usanga bahuje urugwiro bakishima.”

Ngo mu rwego rwo kubafasha kubaho ubuyobozi bwa kiriya kigo bwahisemo guhinga imyaka no korora kugira ngo babone ibiribwa bitabahenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza Annonciatte Kankesha yabwiye Muhabura.rw ko batari bazi kiriya kibazo.

Ati“Inkunga bagenerwaga yari akabando ko kubasajisha ariko niba yarahagaze byaba bibabaje. Byaba ari amakosa. tuzakurikirana turebe impamvu batakibona inkunga y’ingoboka kandi bayikwiye.”

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 18 Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera yavuze ko Leta ishobora kubongerera inkunga uko amikoro azaboneka.



Nyiramongi ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko umukuru w’umudugudu yigize kubashinyagurira ababeshya ko hari uwugiye kubaha inkuga ariko barategereje amaso ahera mu kirere
Uwushinzwe imibereho myiza mu karere ka Huye Kankesha yavuze ko batari bazi kiriya kibazo

Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years