Huye:Bamwe mu bashakanye bameza ko ihame ry’uburinganire riri ku isonga mu biri gusenya ingo

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu batuye mu murenge wa Karama mu karere ka Huye buvuga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hari abatararyumva neza bityo bakarikoresha nabi. Ibi ngo hari ubwo biba intandaro yo gusenyuka kw’ingo.

Umusaza witwa Mbanza Innocent avuga ko kutumva icyo uburinganire bituma hari abagore basuzugura abagabo babo.Kimwe mu bintu bibyerekana,ngo ni uko hari abasiga badashashe uburiri.

Ati “Buriya rero icyo kintu gisenye ingo muri iyi minsi. Umugore aragira atya akabyuka agasiga uburiri budashashe. Bamwe bavuga ko basigaye bareshya n’umugabo bityo ngo nabo bajye basasa.“

Kuri we ngo byatumye hari abagore bicisha abagabo babo agahinda,ngo kuko nta mugabo wakwahukana bituma ‘baruma gihwa’.

Abagore ngo babwira abagabo babo ko kubera uburinganire haramutse hagize umugabo ubakoraho babibwira ubuyobozi bukabafunga.Kuri we yemeza ko hari abagabo bamwe binanira bigatuma bahunga.

Ku rundi ruhande ariko,bamwe mu bagore bemeza ko uburinganire bwatumye hari abagabo bamwe basigaye baha abagore babo agaciro ntibabaharire imirimo kandi ifitiye urugo akamaro.

Josephine Mukandamage avuga hari abagabo bumvise ko guha abagore babo umwanya bakajya gushaka akazi kabaha amafaranga bifitiye akamaro urugo.

Yagize ati “Numva ko bifasha abagabo kudaheza abagore babo inyuma. Muri iki gihe usanga abantu baratangiye kumva agaciro ko guha umugore umwanya ngo nawe agerageze amahirwe yose.”

Hari abagore babona ko abagabo bafashe uburinganire nk’agahimano.

Rosalie Mukarushema ucururiza muri kamwe mu dusenteri twasuye yagize ati “Reka nkubwire, abagabo bamwe bafashe ibi bintu nk’agahimano. Yumva ashaka kugutwara uko ashaka ariko Leta ikaba ibibuza.Nk’ubu ukaba wishakishiriza nk’uku kwacu, yarangiza inshingano zose akazikwegekaho ukumva ugiye gusara.”

Mukarushema avuga ko abagabo bamwe bumva ko kuba abagore barahawe uburinganire bituma babaharira inshingano zose, ndetse bamwe ngo ntibagihahira ingo zabo.Ibi ngo ni ukubapyinagaza.

Yongeraho ko kuba hari abagore bamwe baba bakomeye ku myemerere yabo ibabuza gutandukana n’abo bashakanye bituma bazirika ku bagabo babo kandi batabanye neza.

Bamwe bibaviramo kwihanganira guhohoterwa aho kugira ngo batandukane n’abo bashakanye.

Ihame ry’uburinganire rivuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bibaho iyo umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana kandi bose buzuza inshingano zirebana no guteza imbere umuryango, ibi bikajyana no guha umwana w’umukobwa n’umuhungu amahirwe angana.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Karama Kabarisa Arsene asobanura ko kugira ngo abashakanye bumve neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari urugendo rurerure.

Ati “Uko bigaragaza urugendo ruganisha ku myumvire isesuye ku buringanire n’ubwuzuzanye ruracyari rurerure.Kumvisha abantu ko uburinganire atari uguhangana hagati y’umugabo n’umugore biracyagoye.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe ryo kuwa 13/08/2008 mu ngingo ya mbere, igika cya 10, havuga ko ’ Leta y’u Rwanda yiyemeje guharanira ko uburenganzira bungana mu Banyarwanda hagati y’abagore n’abagabo bitabangamiye amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry’Igihugu’.


Abagabo basanga ihame ry’uburinganire rituma abagore babangamira bakabura uko babigenza bakaruma gihwa
Abagore bavuga ko abagabo nabo atari shyashya kuko hari igihe babegekaho inshingano zose bikababangamira
Gitifu Kabarisa asanga kwemeza abantu ko uburinganire atari uguhangana ari urugendo rurere

Gitifu Kabarisa aganira n’abanyamakuru ku birebana n’ihame ry’uburinganire ritavugwaho rumwe n’abashakanye muri iki gihe
Ibiro by’umurenge wa Karama mu karere ka Huye

Richard Ruhumiriza / MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years