Huye:Abanyeshuri bagera kuri 300 basabwe kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batisanga babaye ibicuruzwa

  • admin
  • 25/08/2016
  • Hashize 8 years

Abanyeshuri bagera kuri 300 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Cyarwa ruherereye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye basabwe kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batisanga babaye ibicuruzwa.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 23 Kanama mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya.

SP Karegeya yabwiye abo banyeshuri icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo ndetse n’ingingo z’amategeko ahana iki cyaha mu Rwanda aho iya 250 ivuga ko ’Icuruzwa ry’abantu’ ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Iyi ngingo ivuga kandi ko bifatwa nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukozasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.

SP Karegeya yababwiye ati:” Abakora iki cyaha bizeza abo bashaka kujyana ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu. Bagerageza kubumvisha ko bazagirirayo imibereho myiza, ariko batinda kubagezayo; ubundi bakabaka ibyangombwa byose hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.”

Yakomeje agira ati:”Ni gute umuntu mutaziranye ndetse mudafitanye isano akwizeza ibitangaza nka biriya ukemera ko ibyo akubwiye ari ukuri. Nihagira ubibizeza muzamwamaganire kure kandi muhite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”

SP Karegeya yasabye kandi abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kubera ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye no gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Mutimukeye Sara yagize ati:”Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingirakamaro kubera ko cyatumye menya amayeri y’abo bagizi ba nabi.

Yakomeje agira ati:“Turi kwiga kugira ngo tuzigirire akamaro, tukagirire imiryango yacu n’igihugu muri rusange. Kugira ngo ibyo tubigereho turasabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyose gishobora kurogoya imigambi yacu myiza.”

Umuyobozi w’iri shuri, Akayezu Donatha yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/08/2016
  • Hashize 8 years