HUYE: Umugabo ukekwaho amarozi yiciwe mu rugo rwe

Havugimana Jonas wari utuye mu Mudugudu wa Kabahona mu Kagari ka Rango mu Karere ka Huye kumugoroba wo kuwa 26 Nzeri yiciwe mu rugo iwe n’abantu bataramenyekana akekwaho amarozi.

Alphonse Mutsindashayaka umuyobozi w’Umurenge wa Mukura yatangarije Makuruki ko ku wa 26 Nzeri 2015 abantu bataramenyekana bagiye mu rugo rw’uwitwa Havugimana Jonas bamwicisha intwaro gakondo. Uyu muyobozi avuga ko abaturage bavuga ko uyu wishwe bamucyekagaho kuba ari umurozi.Gusa ariko uyu muyobozi

akavuga ko ibyamarozi ntawabihagararaho kuko ari iby’abaturage bavuga.

Mutsindashyaka uyobora uyu murenge yatangaje ko ko kugeza ubu abantu batatu aribo polisi yamaze guta muri yombi ibakekaho kwica nyakwigendera, ariko polisi ikaba ikomeje gushakisha abagize uruhare muri ubu bwicanyi. Abagize umuryango wa nyakwigendera batangaje ko yishwe n’abavuga ko ari umurozi bakaba bamwicishije udufuni,imihoro n’amacumu. Abo muri uyu muryango wa Nyakwigendera bavuze ko uyu mugabo yishwe mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ,ariko bagahamya ko babanje kuvuza induru ariko ntihagire ubatabara.

Umuyobozi w’uyu murenge wa Mukura wabereyemo aya marorerwa,Alpfonse Mutsindashyaka yavuze ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bukorana inama n’abaturage bo muri uyu mudugudu mu rwego rwo kubahumuriza. Umuyobozi w’uyu murenge avuga ko ikibazo cy’amarozi cyari gikunze kuvugwa mu mudugudu uwo mugabo yari atuyemo ariko ngo ni ibyo abaturage bavuga ntawabihagararaho.

Mu nama y’Umudugudu yahuje ubuyobozi n’abaturanyi ba nyakwigendera, baka baravuze ko hari abantu bagera kuri 12 baherutse gupfa mu bihe bitandukanye, bigakekwa ko ari uwo mugabo wabarogaga. Srce: Umuryango

www.muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe