Huye : Padiri Gasana yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years

Padiri Gasana wakoreraga umurimo wo gukenura ubushyo bw’Imana muri Diyoseze ya Butare yasezeye ku mirimo yo kwigisha ijambo ry’imana maze asezerana mu mategeko nuwo yihebeye kubana nawe mu buzima bwe bwose. Akaba yarasezeraniye mu murenge wa Kanombe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/08/2020

Ni icyemezo yafashe nyuma yo kubona ko umuhamagaro we wo gucyenura intama za Nyagasani urangiriye aho maze akajya gukorera imana ari umurayiki Dore ko gukorera imana bidasaba kuba Padiri gusa.

Umwe mu nshuti ze za hafi na Padiri Gasana yabwiye muhabura.rw ko nyuma y’imyaka itanu ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti yabonye ko atakomeza kuba uwiyeguriye imana ku rwego rw’umusaseridoti.

Iyi nshuti ye ivuga ko uwo mwanzuro yafashe ntawe yagishije inama ahubwo ko ariwe wawifatiye.Yagize ati:“Ntawe yagishije inama ahubwo yitekerehejo maze asanga azakorera imana ari mu cyiciro cy’umurayiki(umukristu),rero si ugutangaza ni ibisanzwe.”

Ku murongo wa Telefoni igendanwa twashatse kuvugana na Mgr Rukamba Philippe wa Diyoseze ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiriziya Gatorika mu Rwanda ntibyadukundira kuko atitabye terefoni cyangwa asubize ubutumwa twamwoherereje kuri terefoni.

Uyu mupadiri Gasana abaye umupadiri wa Kane usezeye mu butumwa bwo kogeza ijambo ry’imana acyenura intama za kristu maze agashinga urugo muri iyi diyosezi ya Butare mu myaka irindwi ishize kugeza ubu.

Mu mishinga wari watangijwe na Kiriziya gatolika uvuga ko habako abapadiri bashaka abagore maze ukaza gukumirwa na Papa Francis ,wariwishimiwe n’abatagira ingano ariko birangira ukomwe mu nkokora.Aha kandi Papa Francis yatangaje ko ntawagira inshingano ebyiri icyarimwe ngo azazishobore:ntabwo waba umuyobozi w’urugo wongere ugire inshingano zo gucyenura intama z’Imana icyarimwe ngo uboshobore.Icyo gihe yavuze ko ubishoboye yajya ahandi ko hari abogeza ijambo ry’Imana kandi bafite n’ingo.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years