Huye: Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage korohereza Leta

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abaturage kwirinda amananiza mu gihe Leta yateguye gahunda yo kubimura aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abibutsa ko bimurwa ku bw’inyungu zabo, ndetse ko n’ahashyirwa ibikorwa by’amajyambere ari bo bifitiye akamaro.

Ubu butumwa Minisitiri Kaboneka yabutangiye mu kagari ka Shori, mu murenge wa Gishamvu mu karere Huye, aho yari yasuye abaturage, mu ruzinduko rugamije kubakemurira ibibazo. Ubwo bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo, abaturage bo muri uyu murenge bagarutse cyane ku kibazo cya bamwe muri bo bimuye mu isantere y’ubucuruzi ya Busoro, igikorwa cyo kubimura kigakorwa nta ngurane bahawe. Hashize amezi asaga 10 abacuruzi n’abaturage basaga 63 bo muri iyo santere ya Busoro basabwe kwimuka, bakajya gutura ahandi hatari mu gishanga, abakora imirimo y’ubucuruzi bo bakaba barasabwe gukorera mu isoko rishya ryubatswe muri uwo murenge wa Gishamvu, ariko bamwe mu baturage ntibishimiye kwimurwa, abandi bagaragaza ko bifuza guhabwa ingurane y’ibyabo.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko bakwiye kumva ko kwimurwa mbere na mbere ari bo bifitiye akamaro, kuko bimurwa ku nyungu zabo bwite ndetse n’inyungu z’igihugu muri rusange. Yagize ati “Biragaragara ko aho mwasabwe kuva ari mu gishanga kandi muzi ko ari inyungu zanyu kuvanwa muri ntuye nabi, kuko ni ubuzima bwanyu Leta irengera. Gusa hari igihe mudahita mubyumva mukumva ko babahohoteye babakuye mu byanyu, nyamara ntimurebe inyungu zo mu gihe kizaza.

Nimukoreshe rero aya mahirwe, kuko ejo n’ejobundi aha mwanga kwimukira mwazasanga harashize haragiyemo abandi babona inyungu zaho, ni inyungu zanyu rero kwimurira ibikorwa byanyu ahari umutekano.”

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years