HUYE: Kubyara abana benshi n’Ibibazo by’imitungo nk’imbarutso y’amakimbirane mu miryango

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kubyara abana benshi ntibabashe kubasaranganya ubutaka buto bafite ni kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Huye, benshi mu bayobozi mu nzego z’ibanze bakemeza ko ari kibazo cy’ ingutu kibangamiye umuryango nyarwanda.

Abaturage batandukanye bavuga ko ibyo bibazo by’imutungo ishingiye ku butaka biterwa no kubyara abana benshi, ubutaka ari buto kandi bose agomba kubaha umunani. Bigatuma umubyeyi abasaranganya bamwe ntibanyurwe, maze bigateza amakimbirane.

Hakizimana Emmanuel agira ati “Ugasanga ufite nk’umurima umwe, ukaba ufite nk’abana batanu. Urumva umurima umwe ntabwo watunga abana batanu. Wowe wavutse mbere ugasanga baraguhaye, wowe wanyuma ugasanga bakuru bawe barabimaze. Ni yo mpamvu bitera amakimbirane gutyo.

Mbanza Innocent w’imyaka 70 utuye mu Murenge wa Karama, Akagali ka Gahororo Umudugudu wa Muyange agira inama abakiri bato, abasaba kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kubyara abana benshi.

Ati: “Muringanize n’imbyaro! Kuko uko abantu baba benshi si ko ubutaka bwaguka, bugenda buba buke, ugasanga noneho abari abavandimwe babaye abanzi kubera umutungo muke. Iyo abantu bakennye ntabwo bishima.”

Mukarunyana Serafina utuye mu Murenge wa Karama avuga ko hambere buri Munyarwanda wese yashoboraga kubona isambu, kubera ko habagaho isambu y’umuryango.

Ati “Isambu iyo itabaga ihagije, umuntu yashoboraga kwimukira ahandi, agafata isambu ahantu hadatuwe. Ariko buhoro buhoro byaje guhinduka, ibibazo biravuka kubera ubutaka bugenda buba buke.

JPEG - 334.6 kb
Mukarunyana Serafina utuye mu Murenge wa Karama avuga ko hambere buri Munyarwanda wese yashoboraga kubona isambu, kubera ko habagaho isambu y’umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imiberoho y’abaturage Kankesha Anonciatha avuga ko bashima uruhare rw’inshuti z’umuryango mu gucyemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa mu ngo, ndetse no gukangurira abaturage kubyara abo bashoboye kurera, ngo kuko hari imiryango yari yarananiranye ariko ubu ikaba yarahindutse kubera ibiganiro bagiye bahabwa n’inshuti z’umuryango.

Kankesha yagize ati “Kuko akenshi amakimbirane ya hato na hato yabonekaga mu miryango, yabaga ashingiye ku masambu kubera ko abantu ba kera babyaraga abana benshi, ariko binyuze mu biganiro bagirana n’imiryango irimo amakimbirane ari na yo abyara ihohoterwa, byagize umumaro munini kuko byatumye umubare w’ingo zari zibanye nabi ugabanuka bigatuma umuryango uba mwiza binyuze no muri gahunda z’umugoroba w’ababyeyi.”

JPEG - 287 kb
Mbanza Innocent w’imyaka 70 utuye mu Murenge wa Karama, Akagali ka Gahororo Umudugudu wa Muyange agira inama abakiri bato, abasaba kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kubyara abana benshi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage. Ibarura rusange ry’abaturage riheruka muri Kanama 2012 ryagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni 11, ndetse ibipimo bitandukanye bigaragaza ko uyu mwaka wa 2020, umubare w’abaturage uyingayinga miliyoni 13 kuko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ubarirwa kuri 3% buri mwaka. 90% y’abaturage b’u Rwanda bakaba batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iryo barura ryerekanye ko kirometero kare imwe yari ituweho n’abantu 416. Ubucucike bukabije bw’abaturage bugaragara ko butajyanye n’umutugo w’ubutaka ikindi ni uko umuvuduko ukabije w’abaturage wagiye usumba umuvuduko w’ubwiyongere mu bukungu. Kuri ubu uko imyaka yiyongera, biragenda birushaho gukomera kuba umuntu yatungwa n’ibiva ku butaka gusa kubera ko ari buto cyane ugereranyije n’ababwifuza.

Ikindi n’uko umutungo w’ubutaka wagize agaciro kanini ku buryo buri Munyarwanda wese yifuza kubika ubukire bwe mu mutungo utimukanwa, ibyo bigatuma inzira yo kubushaka izamo ihangana rikomeye cyane ku buryo ntawemera guhara agace ako ari ko kose k’ubutaka bwe, bityo amakimbirane abushingiyeho akiyongera cyane.

Kubera ibyo bibazo byose by’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, amakimbirane y’ubutaka, n’ubwiyongere bw’ibibazo binyuranye kandi bikomeye bifitanye isano n’ubutaka mu gihugu hose, leta y’u Rwanda yakoze gahunda nyinshi, ifata n’ibyemezo bitandukanye kuva mu 2010 kugira ngo imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka ibe inkingi y’iterambere, binatume n’ibibazo by’ubutaka bigabanuka.

Hari amategeko ajyanye n’ubutaka yashyizweho andi aravugururwa hari ugusaranganya ubutaka 52% (1.300 km2) y’ubuso bwa pariki yatujwemo Abanyarwanda , igice cy’ishyamba rya Gishwati cyaratanzwe gituzwamo abantu Abayobozi bamwe bari bafite ubutaka bunini basabwe kubugabanya

Hashyizweho itegeko ririnda imitungo y’abantu badahari, Kubarura uduce miliyoni 8 tungana n’ubutaka bwose bw’igihugu no kumenya ba nyirubutaka ,Igipimo cyo kubakamo inzu yo guturamo cyagizwe metero 15 kuri 20, n’ibindi…

Ubutaka bwo guturaho busa n’ubwamaze kurangira, hari n’uturere hakurikijwe imiturire ituranga ndetse n’ubwinshi bw’abadutuye bigaragara ko umubare w’Abanyarwanda ushobora kurenga umubare w’ubutaka bwo guturwaho niba koko kuri Km26,338 u Rwanda rufite, hasigaye ubuso butarenze 4.7% bugenewe guturwaho.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority, RHA) kivuga ko umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira ubucucike bukabije, ukaba ufite abaturage barenga 1 600 kuri km2 imwe. Ibi byose ngo bigaterwa n’ukudakurikiza ibishushanyo by’imiturire.

Kugira ngo ibibazo bifitanye isano n’ubutaka bikemuke hakorwa n’ibura ibintu bine:

Abanyarwanda bose ikibazo bagomba kucyumva bakakigira icyabo mu nzego zose za leta, amadini, imiryango yose itegamiye kuri leta kuko n’uburyo bumwe bushoboka bwo gukumira no gukemura amakimbirane n’ihohotera mu banyarwanda.

Gukomeza gukora ubushakashatsi ku bibazo bijyanye n’ubutaka n’ingenzi cyane mu gukumira amakimbirane ashobora kuvuka mu banyarwanda kuko abashaka ubutaka ari benshi kuruta ubutaka buhari.

Kwandikisha ubutaka uko bwaba bungana kose ni igikorwa kigomba gukorwa n’Abanyarwanda bose kuko nacyo ni kimwe mu bisubizo bishobora gukemura amakimbirane ajyanye n’ubutaka.

Gukomeza ubukangurambaga bwigisha Abanyarwanda kubyara abo bashoboye



Salongo Ruhumuriza Richard/ Muhabura.rw

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 4 years