Huye: Abaturage batuye mu mudugudu wa Rugarama bibasiwe n’indwara itaramenyekana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Abaturage batuye mu mudugudu wa Rugarama, akagali ka mu Mugobore , Umurenge wa Simbi bahangayikishijwe n’indwara itaramenyekana imaze kwibasira abarenga 100 mu gihe kitarenze ukwezi .

Aba baturage bavuga ko batangiye kuremba mu gihe cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze , bakemeza ko bafashwe bagaragaza ibimenyetso nk’ibyindwara ya Maraliya ariko bagera ku kigo nderabuzima bakababuramo indwara .

Umuyobozi w’umudugudu wa Rugarama Gatete jean Bosco ya bwiye Umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko babonye ko ari ikibazo gikomeye nyuma yaho ingo nyishi zitangiye gufatwa n’uburwayi.

Yagize Ati:” Nyuma y’icyumweru nibwo twabonye ko ahari Ari nk’icyorezo cyateye umudugudu kuko wajyaga kumva ngo kwa kanaka bafashwe twajyayo tugasanga abagize urugo Bose barembye , twahise tumenyesha ubuyobozi , haje umuyobozi w’umurenge na polisi ndetse hari n’uwaturutse ku karere , uwo waturutse ku karere yaje turi kubara imiryango 38 yose irembye kandi byibura umuryango ugizwe n’abantu bake ugizwe n’abantu 2 mu gihe uwabenshi aruwabantu 6 ubu ingo zisigaye zitaragerwaho ni nkeya Kandi nubu harabakirwaye”


Gatete yongeyeho ko hari n’abarwaye bibanza kugorana kugera kwa muganga kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza ariko kubufatanye n’ubuyobozi bubasha kuyibashakira bajya kwa muganga.


Gatete jean Bosco Kandi avuga ko bamwe mu baturage bashoboye kujya ku muvuriro yigenga bavuga ko babasanzemo indwara ya tufoide isanzwe iterwa n’isuku nke bigakekwa ko nyirabayazana yaba arikigega cy’amazi kiri muri uwo mudugudu gishobora kuba cyaranduye.


Kamaliza Claudine utuye mu mudugudu wa Rugarama avuga ko yafashwe ari kuwa mbere ndetse hakaza gukurikiraho umufasha we n’umwana , Bose bagafatwa bagaraza ibimenyetso bimwe byo gucika intege no guhinda umuriro.

Yagize Ati: ” Hari kuwa mbere nibwo natangiye kumva nacitse intege bukeye n’umugabo wanjye ndetse n’umwana nabo bararemba twese mu rugo turaryama nuko duhamagara abavandimwe bacu b’imaraba nibo baje kuturwaza, twagiye kwa muganga I simbi dutanga ibizamini maze muganga aratubwira ngo nimutahe ntandwara mufite , ubwo twahise dutaha tugeze mu rugo twese dukomeza kuremba nuko umugabo w aravuga ati aho kugirango dupfire hano mureke tujye murindi vuriro turebe ko haricyo badufasha , twahise tujya I gasasa biranga duhita dufata moto tujya I butare mw’ivuriro ry’igenga badufashe ibizamini byose barangije batubwira ko twese turwaye tufoide”.


Munganyinka Venelanda nawe avuga ko yamaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bikuru nyuma yaho ku kigo nderabuzima cya simbi bamubwiye ko bamuzemo indwara.

Yagize Ati”Hari ku cyumweru ntangira kumva nshishiza ndetse mfite n’umuriro mwinshi , bwarakeye njya kwa muganga I simbi ntanga ibizamini ariko bambwira ko bambuzemo indwara nuko bampa ibinini ariko ntibyagira icyo bimara kuko nakomeje kuremba mpamagara umuvandimwe wanjye utuye I butare yohereza moto injyana kuri sante naho bahita banyohereza kubitaro , nagezeyo bamfata ibizamini byose ariko indwara irabura maze mbwira muganga nti hari umuturanyi wanjye turwaye bimwe basanze arwaye tufoide, None nanjye nimuyimpime murebe nuko nyuma bambwira ko ariyo ndwaye”


Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Simbi Soueur Uwayezu Aurea yatangarije MUHABURA.RW ko bakiriye abarwayi benshi baturutse muri uwo mudugudu wa Rugarama Kandi ko bakomeza kwiyongera ndetse ko hari nabahabwa imiti ariko bagakomeza bakagaruka

Yagize Ati ” Twakiriye Abaturage bagera kuri 96 Kandi nubu baracyaza , abenshi ibimenyetso bagaragaza n’inkibya Maraliya cyangwa ibicurane ariko iyo dupimye ntandwara tubasangamo ndetse hari n’abo twohereje kubitaro bikuru bya Kabutare”.


Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya kabutare NZAMBIMANA jean Bosco avuga ko indwara nyinshi zihuza ibimenyetso ariko kwibyo aba baturage bagaraza ariby’ibicurane na Maraliya Kandi ko bapimwe indwara zose harimo na Covid 19 ndetse ko abarwayi bari gukira Kandi umubare w’aboherezwa ku bitaro uri kugenda ugabanuka.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Simbi NGIRUWONSANGA Innocent yatangarije MUHABURA.RW ko iki kibazo bakimenye Kandi ko nk’ubuyobozi bwagerageje gusura uyu mudugugu, Abaturage bakagirwa inama yo kugana ivuriro

Bwana NGIRUWONSANGA Innocent Yagize Ati:” Twakomeje gukurikirana ababashije kurwara bakaremba ibimenyetso bagarazaga n’ibyinkorora ndetse na maraliya abatarabashije gufashwa ku kigo nderabuzima bajyanywe ku bitaro by’akarere bya Kabutare , ndetse hari nabagiye kwivuza ku mavuriro y’igenga ,muri rusange bahawe imiti ibafasha gukira n’abo basanze bafite indwara ya Tufoide nabo bari kumera neza”.


NGIRUWONSANGA Innocent akomeza agira inama Abaturage yo gukoresha amazi atetse kugirango birinde indwara zaterwa n’isuku nke ariko ko bagiye gukurikirana bakareba neza icyaba kiri gutera ubwo burwayi Kandi ko mu gihe byaba bigaragaye ko buri guterwa n’amazi aturuka muri icyo kigega bazakorana n’umushinga REDEC ushinzwe umuyoboro w’amazi bakagifungura bakareba uburyo bayasukura.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel /MUHABURA.RW na MuhaburaNewsline.com

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/11/2021
  • Hashize 2 years