Huye: Abanyeshuli 2 biga muri kaminuza batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abakobwa

  • admin
  • 28/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abanyeshuli babiri biga mu Ishuri muri , IPRC-Huye, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho icyaha cyo gusambanya abangavu batatu batarageza ku myaka 16 y’amavuko.

Bafashwe kuwa Kabiri babasanze aho bari basanzwe bacumbika mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Ubuyobozi buvuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’ibanze n’abanyerondo avuga ko basanzwe basambanya abangavu batatu.

Abo basore bombi bafite imyaka 22 umwe akomoka mu Karere ka Bugesera naho undi ni uwo muri Nyagatare. Abakobwa bakekwaho gusambanya harimo babiri bafite imyaka 14 n’undi ufite 16 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, avuga ko usibye abo basore hatawe muri yombi n’umugore ukekwaho gucuruza abo bangavu.

Ati “Ni byo koko hari amakuru twamenye ko hari abana batatu b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16 bivugwa ko mu bihe bitandukanye bagiye basambanywa n’abasore barimo babiri biga muri IPRC-Huye; tukaba rero icyakozwe ari ukubafata tukabashyikiriza RIB.”

“Hari n’umugore wafashwe na we ukekwaho kubashora muri ibyo bikorwa. Ni umugore n’ubundi usanzwe uzwiho ingeso yo kwicuruza cyane ko yari yarafashe umwe muri abo bana amugira umukozi we akajya amurerera umwana ariko n’ubundi ikigamijwe ari ukumucuruza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko abo basore bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Ngoma kandi bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakekwaho.

CIP Twajamahoro yavuze ko bagendeye ku makuru bafite hari gushakishwa n’abandi bakora ibikorwa nk’ibyo byo gusambanya abangavu cyangwa kubacuruza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/02/2020
  • Hashize 4 years