Humviswe ubujurire bwa Dr.Mukankomeje ku ifungwa ry’agateganyo

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years

Dr Rose Mukankomeje (iburyo) n’Umwunganizi we mu mategeko

Dr.Rose Mukankomeje wahoze ayobora ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), yajuririye icyemezo aherutse gufatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa iminsi 30 ngo atabangamira iperereza.

Ejo kuwa 8 Mata nibwo urukiko rukuru rwumvise ubujurire bwa Dr.Mukankomeje wagaragaye mu rukiko ari kumwe n’umwunganira mu mategeko Tharcisse Udahemuka.

Udahemuka yasabye urukiko kurekura umukiriya we ngo kuko ibyo ashinjwa nta bimenyetso bifite.

Yagize ati”Urukiko rwisumbuye rwahaye agaciro runemera ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha kandi nta bimenyetso bihagije bufite, urukiko rukwiye kubitesha agaciro cyangwa rugasaba ibimenyetso bifatika.”

Udahemuka yakomeje agaragaza ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ibisobanuro byo kwiregura kw’umukiriya we by’umwihariko ku ngingo ya 660 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, irebana no gusebya inzego za Leta kandi na we ari umuyobozi.

Kuri iyi ngingo, ubushinjacyaha bwavuze ko hakiri kare gutanga ibimenyetso byose kuko bizatangwa urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi.

Umushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye The New Times ko ubwunganizi bushaka guhatira urukiko gufata icyemezo ku kirego kikiri mu iperereza.

Yaguze ati “Umwunganizi ntagomba kubaza ibimenyetso byinshi kuri uru rwego, ikigambiriwe hano ni ukugaragaza ko hari ibyabaye, twarabigaragaje kandi byafashweho umwanzuro.”

Dr Mukankomeje akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo gusibanganya ibimenyetso ku muntu ushakishwa, kumena ibanga ry’akazi ndetse no gusebya inzego za leta byose bikaba biri mu ijambo yaganiriye na Bisamaza Prudence wari ukurikiranywe n’urwego rw’umuvunyi kubera gutanga ruswa.

Dr.Mukankomeje yatawe muri yombi kuwa 20 Werurwe, akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro bakekwaho ibyaha bya ruswa.

Dr Mukankomeje ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yemeye ko ijambo rikubiyemo ibyo aregwa ari irye, ariko ahakana ubusobanuro rihabwa n’ubushinjacyaha.

Ibyaha aregwa nibimuhama, azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itandatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri esheshatu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years