Hon Bernard Makuza yifatanije n’Abanyakigoma kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
- 07/06/2016
- Hashize 9 years
Amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yasigiye isomo rikomeye Abanyarwanda n’imbaraga zidasanzwe zo guhangana n’ibibazo. Ibi byagarutsweho na perezida wa Sena y’u Rwanda kuwa 4 Kamena 2016, ubwo yifatanyaga n’Abanyakigoma mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yahumurije abayirokotse, asaba abantu bose bafite umutima muzima kubaba hafi.
Perezida wa sena, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’abanyepolitiki babi kandi ko itabaye impanuka, ibyago cyangwa intambara. Yagize ati: “Aba twumvise uko byabagendekeye barwanaga na nde? Bashotoye nde ? Ntabwo rero yari intambara cyangwa gusubiranamo nk’uko hari abashatse kuyobya amateka. Tujye twihangana tubisubiremo ni ko kuri. Hari abari bakiri bato batabizi bagomba kubimenya.” Hon. Makuza yavuze ko amateka abanyarwanda banyuzemo yabasigiye isomo rikomeye n’imbaraga zidasanzwe zo guhangana n’ibibazo aho biri ngombwa bakishakamo ibisubizo. Aha yagize ati: “Si amasomo gusa cyangwa imbaraga ahubwo byatuviriyemo igihango cy’ubumwe nka ’Ndi umunyarwanda’, tuzirikane icyo gihango ntituzagire uwo twemerera kuduca intege ku kamaro kidufitiye, tuzi neza utatiye igihango uko bigenda.” Yakomeje agira ati: “Twagize amahirwe yo kubona impinduka dufite ibyo tugereranya, dufite icyiza n’ikibi dufite ubutumwa dufite ubuhamya, dufite mu ijwi riranguruye ko turi abo turi bo kandi nk’abanyarwanda kandi ko byarangiye bidashoboka kongera kuducamo ibice. Agaciro k’ubumwe bwacu tugakomeyeho kandi imbaraga zo kububumbatira ntawe tuzitira tuzifitemo nk’abanyarwanda.”
Yasabye abatuye muri uyu murenge kwirinda gushinyagura no gutoneka abarokotse Jenoside kandi ko ibisubizo by’ibibazo byabo bihari, byoroshye mu gihe abanyarwanda baba bashyize hamwe nk’uko urubuga rw’akarere ka Huye dukesha iyi nkuru ruvuga.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw