Herekanywe abantu 13 bateguraga gukora iterabwoba mu Rwanda [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) beretse itangazamakuru, abantu 13 bafashwe ku mataliki atandukanye bitegura gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, basanganwa ibikoresho birimo ibintu biturika.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, bafata aka gatsiko k’iterabwoba bagasanganye ibikoresho bitandukanye kendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe muri aka gatsiko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Iperereza ku bufatanye na RIB ngo riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu, ukaba ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu Mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Polisi y’u Rwanda irashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Mu bikoresho ako gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho iby’ubuhezanguni.

Polisi y’u Rwanda kandi yemeza ko izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.

Niyonshuti Ismael na Mbaraga Hassan ni bamwe muri bariya bantu 13 bafashwe, baremera ko binjiye mu mutwe w’iterabwoba wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bavuga ko bawinjiyemo bashutswe n’inshuti zabo bakaba barigishwaga n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko nawe waturutse mu gihugu cya Mozambique mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Niyonshuti yagize ati: “Nafashwe tariki ya 31 Kanama hari hashize icyumweru cyangwa bibiri  menyanye n’umugabo wo muri Kenya  nawe yari yavuye mu gihugu cya Mozambique muri wa mutwe ubayo w’iterabwoba. Niwe watwigishaga kubituritsa , gahunda yari iyo kwihorera ku Rwanda, twari kuzabitera mu Mujyi ahazwi nko kuri KCT ahari iduka ricuruza za Frigo na Nyabugogo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli (SP) ku marembo agana mu Ntara y’Amajyepfo.”

Mbaraga Hassan  avuga ko ibi bikorwa yabishyizwemo n’inshuti ye  Niyonshyuti Ismael, aravuga ko yabigiyemo abizi ko ari umutwe w’iterabwoba wo muri Mozambique ugamije kwihorera ku Rwanda. Mbaraga avuga ko umunya Kenya ariwe wabigishirizaga hamwe na Ismael uko bazajya baturitsa ibyo biturika.

Ari Mbaraga na mugenzi we Niyonshuti bose baremera ko ibyaha bari bagiye gukora bakabisabira imbabazi. Barakangurira urubyiruko bagenzi babo n’abanyarwanda muri rusange kujya babanza kugisha inama umutima mbere yo kwishora mu byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko bariya bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu harimo Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi no mu Karere ka Nyabihu. Bakaba barafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ati” Aba bantu uko ari 13 bafashwe mu matariki atandukanye muri uku kwezi kwa Nzeri, abaturage bagendaga baduha amakuru tukayahuza n’ayo natwe twabaga dufite. Polisi yafatanije n’izindi nzego z’umutekano dufata bariya bantu, twasanze bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF)  ukorera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Beni ndetse banakoranaga n’undi mutwe w’iterabwoba wa IS.”

CP Kabera yakomeje akangurira abaturage gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yaburiye umuntu uwo ariwe wese uzagerageza kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ati” Turashimira abaturage batanze amakuru tukabasha gufata aba bantu ariko tunakangurira n’abandi gukomeza gutanga amakuru. Iterabwoba ni ribi haba mu Rwanda no ku Isi yose, abantu birinde icengezamatwara y’ubugizi bwa nabi nk’ubu. Nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma ujya mu bikorwa by’ubwicanyi. Polisi izakomeza gukurikirana, Kuburizamo no kurwanya bene ibi bikorwa n’uwabitekerezaga abireke.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza banakorerwe amadosiye.

Aba bantu bakurikiranweho ibyaha Birindwi aribyo: Gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba,gukoresha binyuranije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa n’abantu, gusenya inyubako cyangwa uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Ibi byaha uko ari birindwi, igitoya muri byo gihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, ikinini muri byo gihanishwa imyaka 25. Bishingiye ku byaha bizabahama,  urukiko nirwo ruzabagenera ibihano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years