Havumbuwe umuti uzajya ufasha abagabo kugira imbaraga n’Ubushake bwo gutera akabariro

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko ibinini byitwa Viagra bifite ibara ry’ubururu aribyo byifashishwaga n’abagabo batari bake bifuza kongera ubushake n’imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina, ubu noneho hakozwe undi muti ushobora kwifashishwa utari ibinini.

Uyu muti mushya uzajya ugera mu maraso binyuze mu ruhu aho kumira ikinini nkuko byari bisanzwe. Uretse kuba hari itandukaniro rinini mu buryo iyi miti yombi ikoreshwa, n’igihe byatwaraga kugira ngo umugabo agire ubushake nacyo cyagabanutse. Umugabo wakoresheje uyu muti mushya nyuma y’iminota mike ashobora gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe uwari usanzwe byasaba gutegereza nibura iminota 30. Uyu muti mushya kandi wongerera umugabo imbaraga ku buryo ashobora gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’isaha yose ndetse akaba yamara andi masaha 10 agifite ubushake. Uyu muti mushya ushyirwa mu kwaha cyangwa ku nda kandi nta ngaruka nk’izo uwari usanzwe ukoreshwa wateraga nko kurwara umutwe, gutuma igifu kidakora neza, kubabara imitsi no kutabona neza. Daily Mail yanditse ko hasanzwe hari indi miti nayo ishobora kuzamura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko yose usanga igira izindi ngaruka ku buzima ari nayo mpamvu hakozwe uyu mushya.

Isuzuma ryakorewe ku mbeba ryagaragaje ko uyu muti wabashije kwinjira mu ruhu neza ndetse ko bizeye ko no ku muntu bizagenda neza. Mu Bwongereza honyine, abagabo bagera kuri miliyoni 1.5 bagura Viagra mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (NHS).

Ibinini bya Viagra byari bisanzwe byifashishwa n’abagabo ngo bibongerere imbaraga zo kuba batera akabariro

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years