Havumbuwe akuma kifashishwa mu kubyara gashobora kurokora abana babarirwa mu bihumbi

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years

Ubuzima bw’abana babarirwa mu bihumbi amagana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bapfa buri mwaka, bushobora kuba bugiye kujya bukizwa n’akuma kakorewe i Gwynedd muri pays de Galles cyangwa Wales.

Aka kuma kitwa BabySaver, cyangwa karokora umwana ugenekereje mu Kinyarwanda, kakozwe na mwarimu wa kaminuza Andrew Weeks. Gafite ubushobozi bwo gukangura abana b’impinja mu gihe bavuka bitabaye ngombwa ko batandukanywa na ba nyina.

Iforoma y’aka kuma yakozwe n’itsinda ryo ku bitaro bya Bryn Y Neuadd byo mu gace ka Gwynedd.

Bwana Weeks yagize ati:“Twizeye ko kazahindura ubuzima bw’imiryango yo muri Uganda, ndetse n’ahandi kure.

Gakozwe n’ibikoresho birimo agatobora ndetse n’agafasha kumva imbere mu mubiri w’umuntu, bishobora gushyirwa hagati y’amaguru y’umubyeyi bigafasha urureri (cordon ombilical) kudahungabana mu gihe abaganga bita ku ruhinja.

Ibitaro byinshi byo mu Bwongereza nabyo bikoresha akuma kameze nk’ako, nako kakozwe na Bwana Weeks, kitwa LifeStart cyangwa intangiriro y’ubuzima ugenekereje mu Kinyarwanda. Ariko gashobora kugura amapawundi arenga ibihumbi 10 kandi gakoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Ariko aka ko kitwa BabySaver kari ku giciro cy’amapawundi 40 kandi ntigacyenera umuriro w’amashanyarazi.

Bwana Weeks, ukora mu kigo cyita ku buvuzi bw’abagore cyo mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza ndetse akigisha no kuri kaminuza ya Liverpool, yakoze ako kuma afashijwe n’itsinda ry’abahanga mu kugarurira ubwenge abarwayi bo ku bitaro bya Bryn Y Neuadd.

Yagize ati:“Buri mwaka abana b’impinja bagera hafi kuri miliyoni 6 ku isi bakenera ubuvuzi bw’ibanze bwo gukangurwa mbere yuko bavuka kandi abarenga ibihumbi 900 muri bo barapfa.”

“Nyinshi muri izi mpfu zibera ahantu bafite amikoro macye hari ibikorwa by’ubuvuzi bicye byo gukangura abana b’impinja mu gihe bavuka.

“Naho gukangura abana b’impinja bavuka bibaye, akenshi bibera kure y’umubyeyi cyangwa yemwe bigakorerwa no mu kindi cyumba, ibintu bishobora guhungabanya umubyeyi n’umwana.”

“Aka kuma gatuma gukangura bibera iruhande rw’igitanda cy’umubyeyi, urureri rugifashe.”

Mu kwezi gushize kwa munani, aka kuma kamuritswe muri Uganda, gashyigikirwa na minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Byitezwe ko ubu noneho kagiye gukorerwa igerageza kugira ngo karusheho kunozwa.

JPEG - 82.7 kb
Akuma kifashishwa mu kubyara kakorewe i Gwynedd “gashobora kurokora abana babarirwa mu bihumbi” muri Uganda
JPEG - 107.3 kb
Itsinda ryo ku bitaro bya Bryn Y Neuadd byo mu gace ka Gwynedd ryakoze iforoma y’aka kuma

Salongo Richard

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years