Hatowe nyampinga uhiga abandi mu bafite ubumuga bw’uruhu[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 18/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira no kugaragariza icyizere cy’ejo hazaza abafite ubumuga bw’uruhu, hateguwe amarushanwa y’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu (Miss Albinism), uwitwa Sithembiso Mutukura akaba ari we wegukanye ikamba.


Muri uyu muhango watangijwe bwa mbere muri Zimbabwe wo gutora Nyampinga mu bakobwa bafite ubumuga bw’uruhu, Sithembiso Mutukura w’imyaka 22 y’amavuko, yahize abandi bakobwa 12 bari bahanganye, yambikwa ikamba ku wa 17 Werurwe 2018, mu murwa mukuru wa Harare.

Nk’uko bitangazwa na AFP, ahabwa ijambo, Miss Mutukura yagize ati “Abantu bafite ubumuga buri gihe babonwa nk’abari hasi kimwe no mu ishuli,… ndasaba abantu bafite ubumuga bwo ku ruhu kurangwa n’imbaraga zo kwigirira icyizere cyejo hazaza, mu buzima bugoye barimo bakarushaho kudacika intege,…”.

Arakomeza avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ngo uburengenzira bw’abafite ubu bumuga bubungabungwe, ko itorwa rye rizazamura umwana w’umukobwa kandi ko abamugaye batagomba buri gihe kwibona munsi y’abandi.

Zimbabwe ibaye igihugu cya kabiri giteguye amarushanwa yo gutora nyampinga mu bakobwa bafite ubumuga bw’uruhu, nyuma ya Kenya imaze imyaka itangije iki gikorwa kandi kikaba cyarakiriwe neza n’abo bafite ubumuga bityo bakaba bifuza ko cyazajya kiba no mubindi bihugu.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/03/2018
  • Hashize 6 years