Hategekimana Wari Umaze Iminsi Itatu Yaraguye Mu Musarani Yakuwemo Yapfuye

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugabo witwaga Hategekimana Vincent w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Bitaba, akagari ka Gasayo mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, yagiye mu musarani wa metero 25 akurikiranyeyo ibyagombwa byari byaguyemo yakuwemo nyuma y’iminsi itatu yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabakobwa, Mukankuranga Odette, avuga ko Hategekimana Vincent wari usanzwe atunzwe n’uturaka agenda atera hirya no hino two gukorera abaturage bakamuha icyo abana be bararira, yahamagawe na Irabaruta Jean Damascène utuye muri aka kagari ka Kabakobwa, akaba asanzwe ari veterineri wikorera ku giti cye, kumukurira ibyangombwa yari yataye muri uwo musarani, birimo indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bumvikana amafaranga ibihumbi 25.

Ngo uwahawe akazi yacukuye ku ruhande ashaka abamufasha umugozi amanukiraho,aramanuka agezemo abamufashaga ngo bumva yikubisemo umugozi bari bafashe bawuzamura wonyine,bahita bagira ubwoba barigendera nta muntu urababona.

Ngo byaje kumenyekana inzego z’ubuyobozi n’abaturage baje bakuraho beto yari iwuriho ariko imbaraga zabo zo kuwucukura ngo bamukuremo ziba nke bahamagara ubuyobozi bw’akarere bwabafashije gukura imashini mu ruganda rwa CIMERWA itangira gucukura.

Yagize ati’’ yaguyemo ari saa tatu z’amanywa zo kuri uyu wa mbere, uwamuhaye akazi ahita aburirwa irengero kimwe n’abo bari bagafatanije kandi ntawari ubazi, kugeza ubu kumenya andi makuru bikaba byatugoye kuko twabuze n’umwe mu bakoraga ako kazi tukabura na nyiri ukugatanga, twamukuyemo uyu munsi

Akomeza avuga ko umurambo we wajyanwe gukorerwa isuzuma, nyuma ukagarurwa muri aka kagari ugashyingurwa.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we wahise atabara, yabwiye Umunyamakuru ko asaba abaturage kutajya bihutira ubwinshi bw’amafaranga ngo bayagurane ubuzima,ko bagomba gushishoza mbere yo gukora akazi runaka.

Ati ’’ni ngombwa ko abantu bagira ubushishozi no kumenya ingaruka ikintu cyagira ku buzima bwabo bagikoze, umuntu yabona ari mbi akacyirinda kuko ibyangombwa uwabitaye yagombaga kurangirwa inzira zo gushaka ibindi ariko ntatume undi muntu abura ubuzima gutyo ku maherere.’’

Vincent asize umugore n’abana 5 babayeho nabi kuko ngo wari umuryango ukennye, ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko bugishakisha uyu wamuhaye akazi agashyikirizwa ubutabera bwasanga hari icyaha yabikozemo akabihanirwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years