Hatangajwe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Aya manota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, agaragaza ko mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange Imibare n’Ubugenge ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije.

Ati “Bigaragaza ko hari aho tugomba gushyira imbara zihariye. Bivuga ko iyo turebe ibi bizamini ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri, ahubwo natwe tuba twireba. Ni yo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe aho abanyeshuri bacu batsinze neza n’aho tugomba gushyira imbaraga.”

Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo kandi bahembye abana bahize abandi mu gihugu, aho muri buri cyiciro hahembwe batanu.

Igiraneza Lucky Fabrice wigaga mu Ishuri rya The Pioneer School riherereye mu Karere ka Bugesera, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini by’amashuri abanza.

Uwa kabiri yabaye Igeno Alliance kuri Irerero Academy mu Karere ka Kamonyi mu gihe uwa Gatatu ari Ikirezi Remezo Benitha wigaga kuri Ecole Autonome de Butare.

Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Yakurikiwe na Tuyisenge Denys Prince wo ku Ishuri rya Hope Hevens wabaye uwa kabiri mu gihe Twarimitswe Aaron wo kuri Ecole Secondaire Kanombe (EFOTEC) yabaye uwa gatatu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks