Hasohotse icyegeranyo kigaragaza ibishobora kuba byashyira mu kaga umutekano w’Amerika ku isi

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years

Icyegeranyo cy’ubutasi cyasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kivuga ko Koreya ya ruguru bisa nkaho itazareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, nubwo bwose ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump w’Amerika bugifite icyizere.

Iki cyegeranyo kigaragaza ibishobora kuba byashyira mu kaga umutekano w’Amerika ku isi, kinavuga ko Iran itarimo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ko impungenge z’ibitero byo kuri mudasobwa zitewe n’Ubushinwa n’Uburusiya ari ikibazo kiri kurushaho guhangayicyisha Amerika.

Iki cyegeranyo kivuga ko ibi bihugu byombi – Ubushinwa n’Uburusiya – bishobora kuba bishaka kuzivanga mu migendekere y’amatora yo muri Amerika ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2020.

Dan Coats, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’abandi bayobozi b’inzego z’ubutasi, ku wa kabiri ni bwo bagejeje iki cyegeranyo kuri sena y’iki gihugu.

Iki cyegeranyo kivuga ko Koreya ya ruguru bikiri “nkaho itazareka” ububiko bwayo bw’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri n’ubushobozi bwayo bwo kubicura mu gihe igerageza gushyikirana “ku guca igice kimwe cy’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ngo nayo igire ibyo ihabwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amahanga“.

Cyongeraho ko ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bufata kugira ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nk’”ikintu cy’ingenzi bushingiyeho kuramuka“.

Perezida Trump na Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018 bahuriye muri Singapour mu nama yabo ya mbere, baganira ku kuba uyu mwigimbakirwa wa Koreya ya ruguru wareka gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Bashyize umukono ku masezerano, basezerana “gukora hagamijwe guca burundu ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri”, ariko nta buryo buhamye bwo kubikora bemeranyijweho kandi kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe nto kuri iyo gahunda.

JPEG - 62.5 kb
Dan Coats, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, yatangaga ubuhamya imbere y’akanama k’ubutasi ko muri sena y’Amerika

Koreya ya ruguru yakomeje gushimangira ko itazahara burundu ibitwaro byayo kirimbuzi bya nikleyeri keretse Amerika iyikuyeho ibikangisho byayo by’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nayo ifite.

Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika byatangaje ko abategetsi b’ibihugu byombi bemeranyijwe kuzongera guhura mu kwezi gutaha kwa kabiri, ariko nta tariki cyangwa aho iyo nama izabera byari byatangazwa.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years