Hasohotse Filimi igaragaza uko abanyarwanda bahezwa hanze na benewabo .

  • admin
  • 08/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Fiilmi Unzi Igice, yanditswe na Nkirinkindi Uwezeyimana Clement, igaragaza neza uko mu Rwanda hari abanyarwanda babeshya bene wabo baba mu mahanga bababwira ko u Rwanda rudahagaze, mu rwego rwo kugirango batizigera batekereza gutaha, kugirango bagume mu mitungo yabo ndetse bamwe unasanga baranayigurishije.

Clement avuga ko ajya kwicara agatekereza kwandika iyi film, yabitekereje nyuma y’uko hari imwe munshuti ze wari warahungiye hanze y’igihugu, nyuma akajya abaza uko mu Rwanda bimeze, bane wabo bakajya bamubwira ko uko u Rwanda rutari. Ati “byarambabaje cyane, twari duturanye iwacu I Cyangugu, bakajya bamubeshya bakamubwira ibintu bibi gusa kugirango atazigera atahuka, ariko njye naje kubimufashamo mubwiza ukuri uko u Rwanda rurimo gutera imbere”.

Akameza avuga ko, hari ingero nyinshi afite z’abamwe mu nshuti ze agenda yumva mu biganiro, babeshya bene wabo bakabereka uko u Rwanda rutari, bagamije inyungu zabo bwite. Ati “iyi film nayandutse ndanayikina ahanini ngamije kwereka abanyarwanda ababa hanze “Diaspora”, uko u Rwanda ruhagaze ubu nkanabereka uko dushaka u Rwanda muri vision 2020, kugirango bihere ijisho bokujya babeshwa”.

Iyi Filimi kuyita “Unzi Igice” ngo yashakaga kumvikanisha ko abantu bari mu mahanga u Rwanda baruzi igice, uko barubwirwa atariko rumeze ubu. igaragaramo umusaza utuye za Nyarutarama, aho abeshya murumuna we ko u Rwanda nta terambere rizigera rihagera. Aho agenda agafata amafoto y’ahantu hadasa neza, akayamwoherereza amwereka uko u Rwanda ruri.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2015
  • Hashize 9 years