Hasigaye iminsi 4 ngo Guma mu rugo irangire, haribazwa byinshi ?

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 5 years

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iravuga ko gahuda ya guma mu rugo izakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe cyose ibipimo by’icyorezo cya Covid 19 bizaba byerekana ko nta bwandu bw’icyo cyorezo bukigaragara mu gihugu, kandi Leta ikaba ari yo itangaza ko ingamba zafashwe zihindutse.

Hari abakomeje kwibaza niba ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda zo kuguma mu rugo no kureka ingendo zitari ngombwa, no guhagarika bimwe mu bikorwa na serivisi zitihutirwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, zizarangira ku itariki ya 19 z’uku kwezi, zishobora kurangira mbere cyangwa niba hazongerwaho indi minsi, ariko Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu kiganiro aherutse guha RBA mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko ingamba zizakomeza gufatwa mu gihe ubwandu buzaba bukigaragara kandi ko izo ngamba zizahindurwa hakurikijwe uko ibintu bizaba byifashe.

Yagize ati “Ntabwo abantu bari bakwiye kumva ko ko imibare guhindagurika ari ikibazo cyangwa ari igitangaza, icyorezo niko giteye kugeza igihe tuzababwirira ko nta muntu n’umwe tukibasha kubona, ariko mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru, ingamba zo tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa.Icyemezo cyo gufunga cyafashwe na guverinoma, Abanyarwanda bategereze ko guverinoma izongera gufata undi mwanzuro, ihereye ku ko icyorezo kizaba gihagaze. Abavuga amatariki yo gufungura atandukanye nta shingiro bifite, ni ukuyobya Abaturage.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima Dr Tedros Adhanom agira inama ibihugu gusuzuma neza ibijyanye no gukuraho gahunda ya ‘’guma mu rugo’’, bidashingiye ku ngaruka zaturuka kuri izo ngamba:

Ati‘’ Turabizi neza ko tuzatakaza byinshi, ariko byaba byinshi kurushaho mu gihe tutitaye ku ngamba dufata muri ibi bihe. Mu kugabanya iki cyorezo, bimwe mu bihugu byafashe ingamba zidasanzwe zifite icyo zivuze ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, ibi bigaragarira nko gufunga amashuri, guhagarika bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, bisaba abaturage kuguma mu ngo zabo kugira ngo bahamane umutekano. Ibi turabyumva ko ibyo bihugu birimo kugerageza gusuzuma igihe n’uko izo ngamba zizatangira umusaruro.Igisubizo kizaturuka ku buryo buri gihugu hamwe n’abagituye babyitwaramo. Icy’ingenzi muri izi ngamba ni ugukora ibishoboka byose ngo icyorezo gihahagarare gukwirakwira. ’’

Ku mugabane wa Afurika, abantu 15.944 ni bo bamaze kwandura Coronavirus. Abamaze gupfa ni 838, abakize akaba ari 3045.

Afurika y’Epfo ni yo imaze kugira benshi banduye kuko ari 2.272 mu gihe abamaze gupfa ari 27, ikurikirwa na Misiri ifite abanduye 2190 abapfuye ni 164.

Algeria ni ho hamaze gupfa abantu benshi muri Afurika kuko ari 313 mu gihe abamaze kwandura ari 1.983.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, muri Kenya habonetse abanduye 208 mu gihe abamaze gupfa ari icyenda, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu banduye 134 abamaze gukira ni 49, Uganda habonetse 54, muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 49 hamaze gupfa batatu, mu Burundi habonetse batanu hamaze gupfa umwe mu gihe muri Sudani y’Epfo ari bane.

Ku rwego rw’Isi icyorezo cya Covid 19 kimaze kwandurwa n’abantu basaga 1.925.877 naho 119.719 bamaze gupfa mu gihe abasaga 452.333 bakize. Ni icyorezo kimaze kuboneka mu bihugu 185 ku Isi.

Ku bijyanye no gufata ingamba z’ibihe bidasanzwe, muri USA, Guverineri wa Leta ya New York ari na yo ifite abantu benshi bamaze gupfa muri iki gihugu, Andrew Cuomo, yanenze mu buryo bukomeye Perezida Donald Trump watangaje ko abayobozi ba za leta bagomba kuvanaho ibihe bidasanzwe.

Mu Buhinde, Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, na we yategetse ko ibihe bidasanzwe mu gihugu byongerwa bikageza tariki 3 Gicurasi 2020 kugira ngo icyorezo cya Coronavirus gikomeze kurwanywa.

Gusa yavuze ko muri Leta zimwe aho bigaragara ko bakirwanyije, ibikorwa by’ibanze bishobora gukorwa.

Abantu 10. 541 nibo bamaze kwandura muri iki gihugu mu gihe 358 bamaze gupfa.

Ibindi bihugu bifite abanduye ndetse n’abapfuye benshi, ni nka Espagne ifite abantu basaga 170.099 bamaze kwandura na ho 17.756 bamaze gupfa, u Butaliyani bufite abanduye 159. 516 mu gihe 20.465 bamaze gupfa.

Mu Bufaransa abantu 136.779 bamaze kwandura, abandi 14967 bamaze gupfa.

U Budage bwo bufite abanduye 130.072 mu gihe 3194 bapfuye, u Bwongereza bufite abanduye 88.621 ariko abamaze gupfa ni 11.329.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 5 years