Hashize umunsi umwe gusa Perezida wa Sudan w’inzibacyuho weguje Bashir nawe yeguye

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years

Umukuru w’akanama ka gisirikare ka Sudani yeguye ku mirimo ye hashize umunsi umwe ayoboye ihirikwa ku butegetsi kwa Omar al-Bashir – wari utegetse Sudani imyaka igera hafi kuri 30 – ku gitutu cy’imyigaragambyo.

Minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf yatangarije kwegura kwe kuri televiziyo y’igihugu. Yavuze ko Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan ari we umusimbuye.

Yeguye nyuma yaho abigaragambya bangiye kuva mu mihanda, bavuga ko abayoboye ihirikwa ku butegetsi ari inshuti za hafi cyane za Bwana Bashir.

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko kizaguma ku butegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri izakurikirwa n’amatora.

Ihirikwa ku butegetsi kwa Bwana Bashir kwaje gukurikira imyigaragambyo yari imaze amezi, yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, abigaragambya binubira izamuka ry’ibiciro birimo n’iry’ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa mu buzima, nk’igiciro cy’umugati n’icy’ibikomoka kuri peteroli.

’Intsinzi’ ku bigaragambya

Bwana Ibn Auf ni we wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu gihe cy’amakimbirane yo mu ntara ya Darfour iri mu burengerazuba bw’igihugu, yabaye mu myaka ya 2000. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamufatiye ibihano – birimo no gufatira imitungo ye – mu mwaka wa 2007.

Abigaragambya mu murwa mukuru Khartoum bishimiye ukwegura kwe, bamwe batera hejuru bati, “Undi na we aragiye”.

Ishyirahamwe ry’abakozi muri Sudani, ari na ryo riyoboye iyi myigaragambyo, ryavuze ko icyemezo cya Bwana Ibn Auf ari “intsinzi” ku bigaragambya.

Abigaragambya barasaba ko habaho inzibacyuho iganisha ku butegetsi bwa gisivile, mbere yuko babona gusubira mu ngo zabo bakava mu mihanda.

Uyu mugabo mushya wasimbuye Bwana Ibn Auf na we ni umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, ariko ibiro ntaramakuru AP bitangaza ko amateka ye ari meza kurusha ay’abandi bajenerali bagenzi be bo muri Sudani. Binavugwa ko yakoranye inama n’abigaragambya ngo yumve ibitekerezo byabo.

Bwana Bashir asanzwe yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko-muntu bijyanye n’amakimbirane yo mu ntara ya Darfour – ibirego Bwana Bashir ahakana.

Akanama ka gisirikare ka Sudani kavuze ko katazoherereza Bwana Bashir urukiko rwa ICC, nubwo bwose ashobora kuburanishirizwa muri Sudani.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years