Hasabwe ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Me Gatera Gashabana yaje mu rukiko nk’umwunganizi wa Adeline Rwigara nk’uko yari yamwifuje. Ariko yavuze ko bagiranye amasezerano ejo, atazi ibiri mu idosiye ye bityo akeneye igihe cyo kubyiga. Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko gutinza uru rubanza gutya bidasanzwe, busaba ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be.

Nyuma y’impaka no kwiherera k’urukiko urubanza rwumuriwe kuwa kabiri utaha.

Ku rubanza rwa none umutekano wakajijwe birushije ubushize, abaza mu iburanishwa barasakirwa ku marembo y’Urukiko rukuru rya Nyarugenge i Nyamirambo kandi abashinzwe umutekano bakandika na amazina na numero y’indangamuntu ya buri wese winjiye.

Byatumye uyu munsi umubare w’abakurikiranye urubanza ugabanuka kuko hinjiraga abafite ibyangombwa gusa cyangwa abashatse kubyerekana.

Mu rukiko muri iki gitondo, Me Gatera Gashabana yavuze ko ejo saa kumi ari bwo yemeranyijwe na Adeline Rwigara Mukangemanyi ko azamuburanira, bagasinya amasezerano.

Avuga ko usibye mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kunganira umukiriya we.

Yasabye ko yahabwa igihe akiga urubanza rwa Adeline Rwigara Mukangemanyi ngo dore ko n’izina ry’uyu yunganira atararifata mu mutwe.

Yavuze ko nta bushake bwo gutinza urubanza burimo ahubwo ari ukugira ngo aburane yiteguye neza. Akavuga ko ibi abisaba atakamba ngo abashe kunganira umukiriya we mu mucyo.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bidasanzwe ko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa inshuro enye.

Ngo ntiyumva uburyo urubanza rutagombye kumara amasaha 72 rumara iminsi 10.

Yavuze ko abaregwa bose mu bugenzacyaha bari bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin bagasobanurirwa ibyaha baregwa n’impamvu babikekwaho.

Adeline Rwigara yasabye ijambo atangira avuga ko ashima Imana n’abari aho, avuga ko uburyo bamenyeshejwemo ibyo baregwa batari muri ‘conditions’ zo kumva neza kuko ngo bakorewe iyicarubozo biriwe bicaye. Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuga ari ugutandukira kuko babajijwe bakanasobanurirwa ibyo baregwa.

Umushinjacyaha yatanze ikifuzo ko imanza z’aba bakobwa na nyina zatandukanywa, Diane na Anne Rwigara bakaburana ukwabo bunganiwe na Me Buhuru naho Adeline Rwigara Mukangemanyi akaburana ukwe yunganiwe na Me Gashabana.

Ibi ngo byanashimangirwa n’uko impamvu zituma bakekwaho ibyo baregwa zitandukanye n’ibyaha baregwa bikaba bitandukanye, ngo nubwo hari ibyo bahuriyeho bimwe.

Ibi ariko uruhande rw’abaregwa rwahise rubyanga ngo bagomba kuburanishwa hamwe kuko hari n’ibyaha bahuriyeho.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Kucyo gutandukanya uru rubanza Me Buhuru yavuze ko atari muri ‘conditions’ zo kumva impamvu yabyo mu gihe abaregwa hari ibyaha bahuriyeho.

Avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko abantu batatu bityo ko butaza uyu munsi ngo bunasabe ko urubanza rw’aba bantu rutandukanywa kubera ko uwunganira umwe mu baregwa asabye ko ahabwa igihe kandi abisabye mu nyungu z’ubutabera.

Avuga ko gutandukanye uru rubanza byaba ari ukwivuguruza k’Ubushinjacyaha kuko abaregwa hari n’ibimenyetso bibashinja Ubushinjacyaha buvuga bahuriyeho.

Anne na Adeline Rwigara Mukangemanyi bongeye gusaba ko bahabwa dossier y’urubanza rwabo, Adeline anavuga ko ngo banyazwe uburenganzira bwo gutunga Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo.

Bavuze kandi ko ngo batabonana aho bafungiye, ko bataganira n’abandi ndetse ngo nabo ubwabo ntibabonana kuko badafungiye mu cyumba kimwe.

Adeline akaba niba byemewe ko umuntu afungirwa mu kumba gafunze amasaha 24. Ati “Ese ntaburenganzira bwo gusurwa,bwo gusohoka ngo duhumeke umwuka wo hanze?” Yavugaga ko babona iminota itandatu (6) ku munsi ku manywa na nijoro.

Yasabye ko basubizwa Bibiliya, bahabwa umwanya wo kuganira n’ababagemurira ndetse bagahabwa Dosiye yabo.

Me Buhuru yavuze ko mu gihe Abakiriya be batarahamwa n’icyaha ari abere, bityo bakwiye guhabwa nibura iminota 30 buri munsi bagasohoka hanze bakota izuba, bagasurwa kandi bagahabwa dossier yabo n’Ubushinjacyaha kuko ari akazi kabwo.

Umucamanza yamubwiye ko kuri icyo bagisha inama abunganizi babo kuko ngo abacamanza bo basuzuma ibyo baregewa gusa.

Nyuma y’igihe kiri hafi y’isaha, Abacamanza bagarutse bemeza ko ikifuzo cya Me Gashabana winjiye muri uru rubanza bwa mbere gifite ishingiro.

Ku gutandukanya urubanza rwabo, Urukiko rwasanze hari icyaha abaregwa bahuriyeho n’impamvu zikomeye bahuriyeho muri dossier yabo bityo rutatandukanywa.

Urukiko rwongeye kwanzura ko kuba bataratangira kuburanishwa mu mizi nta mpamvu yo guha abaregwa dossier yabo yose kuko basobanuriwe ibyo baregwa n’impamvu ari bo baregwa mu bugenzacyaha kandi bunganiwe.

Rwafashe umwanzuro ko uru rubanza rusubitswe ku kifuzo cy’umwe mu bunganira abaregwa, rukazasubukurwa kuwa kabiri utaha tariki 17 Ukwakira 2017.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years