Harmonize n’umukunzi we bagiye kwiyungira muri Pariki ya Serengeti [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Harmonize, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania yagiye kwishimana n’Umutaliyanikazi bakundana nyuma y’igihe gito gishize bagiranye akangononwa ubwo bari i Kigali

Harmonize yaje aherekejwe n’umukunzi we Umutaliyanikazi witwa Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper. Ubwo bari bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Musanze, Harmonize n’umukunzi we Sarah bagiranye ubwumvikane buke birangira umusore agiye wenyine umukobwa asigara kuri hoteli i Kigali.

Nyuma y’iminsi mike ishize bageze muri Tanzania, Harmonize na Sarah basa n’abacoce ibibazo hagati yabo ndetse kuri ubu bagiye gutemberera muri Pariki Nkuru y’Igihugu ya Serengeti iri mu majyaruguru ya Tanzania.

Ikinyamakuru Bongo5 cyanditse ko, muri Serengeti National Park aba bombi bagiye kuhatemberera nyuma y’uko umukobwa yabyifuje kugira ngo bimare umunaniro bari bamaranye igihe mu bitaramo bitandukanye uyu muhanzi yakoze.

Harmonize na Sarah, bamaze igihe bagaragara bari kumwe, ndetse biragoye ko hari aho uyu muhanzi yatirimukira asize umukunzi we. Ubwo yari i Kigali, yavuze ko yamuherekeje kuko ashyigikira umuziki we kuva bamenyana. Nta byinshi yavuze kuri Sarah uretse kumvikana ko ‘ari umuntu yumva wamuhora iruhande’.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Uyu mukobwa kandi bivugwa ko ari umwe mu banyamigabane bakomeye muri Wasafi TV iherutse gushingwa na Diamond, ibi bimuha amahirwe yo guhora hafi ya Harmonize nk’umwe mu bahanzi b’imena muri WCB kandi na Hormonize nawe akabigiriramo amahirwe akomeye.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years