Haribazwa umubano uri hagati ya The Ben na Priscilla icyo ugamije: reba amafoto

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’aho umuhanzikazi Priscilla atangaje ko we na The Ben bahurije hamwe igitekerezo cyo gukorana indirimbo ndetse buri umwe akacyakira neza, maze bagatangaza ko batangiye imishinga yo gukora iyi ndirimbo ibahuza ari nayo ya mbere bagiye gukorana , ubu ifoto yabo bombi bari ku mazi yashyizwe ahagaragara na The Ben ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.


Ngiyo ifoto yatunguye benshi mu bakoresha urubuga rwa Instagram

The Ben abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto ari kumwe na Priscilla, iyi foto ibagaragaza mu myambaro year yateye benshi kwibaza no kuvuga byinshi bitandukanye Yagize ati “Priscilla amaze kugera ku rwego buri muhanzi wese yakwifuza gukorana nawe. Kuko urebye uburyo akoresha ijwi rye, ndetse n’imiririmbire ye byerekana ko amaze kugera ku rwego rwiza. Uretse n’ibyo kandi, benshi mu bakunzi bacu bagiye babidusaba ko twakorana indirimbo. Niyo mpamvu rero ubu turimo gutegura ikintu kizashimisha abanyarwanda bose bakunda muzika nyarwanda”.


Aha The Ben na Priscilla bari bari muri Sitidio



Ni ubwa mbere aba abahanzi bombi bagiye gukorana indirimbo mu gihe buri umwe yari amaze gukorana n’abandi bahanzi nyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Priscilla yagiye yumvikana mu ndirimbo afatanyije na Meddy ndetse n’indi arimo gukorana na Lick Lick itari yajya hanze. Mu gihe The Ben yakoranye na Meddy, K8 Kavuyo na Adrien.





Benshi kuri ubu barimo kwibaza niba uyu mubano w’aba bahanzi hari aho waba ugana cyangwa niba ari akazi nk’uko bisanzwe


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years