Hari kwibaza impamvu yatumye umuhanzi Mr. Blue yakoze ubukwe mu bwiru- “Reba amafoto”
- 15/04/2016
- Hashize 9 years
Kheri Sameer Rajabu, Umuhanzi ku izwi ku izina rya Mr Blue wamenyekanye mu ndirimbo nka Kiss Kiss, Mapozi, Ratifah , n’izindi nyinshyi mu myaka yo hambere ndetse akaba n’umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania yakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga n’umugore we Waheeda ku munsi w’Ejo hashize tariki ya 14 Mata 2016.
Mr Blue yiyemeje kubana akaramata n’uyu mugore we Waheeda mu gihe bari bamaze iminsi babana ndetse banafitanye abana babiri umukobwa ndetse n’umuhungu. Nk’uko Bongo 5 ibivuga ngo ubu bukwe bw’iki cyamamare muri Tanzania bwabaye mu ibanga ndetse ngo bukaba bwitabiriwe n’abantu bakeya bashoboka harimo imiryango y’aba bombi Waheeda na Mr Blue.
Mr Blue yavutse mu mwaka wa 1987 aza kwinjira muri muzika 1999, Mr Blue atangira umuziki yaje gukundwa cyane muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba mu myaka ya 2003 ndetse aza kujya atwara ibihembo bitandukanye muri Tanzania gusa uyu muhanzi yaje gusa n’uba ahagaritse umuziki ho gato ariko kuri ubu akaba arimo gukora muzika ye nk’uko bisanzwe.
Yanditswe na Twiringiyimana Egide/Muhabura.rw