Hari ibanga rifitwe n’abana biga bataha kimwen’uko ngo ikoranabuhanga ridasomwa ahubwo rikorwa

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 7 years

Kuva gahunda y’uburezi bw’ibanze yatangira, no mu byaro hageze ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye aho abanyeshuri biga bataha, ibi byari bimenyerewe cyane mu mujyi wa Kigali. Ngo kimwe mu byo aba banyeshuri baba barusha abandi ni uko mu biruhuko byakoroha gukomeza gushyirahamwe kuko abenshi baba baturanye, ngo nta nubwo baterwa ipmungenge n’ibiruhuko kuko bias n’ubuzima baba bamenereye.

Muri iyi minsi yo gusoza umwaka w’amasomo, tumaze iminsi tubagezaho inkuru z’imiteguro y’abanyeshuri mu biruhuko, uyu munsi twasuye ikigo cya World Mission Secondary School giherereye mu Karere ka Gasabo m murenge wa Kinyinya. Pasiteri Sammuel Hatangimana umukiyobora ni we watwibiye iri banga.

Yatubwiye ko mu biruhuko bakomeza gukorana n’abanyeshuri haba mu masomo ndetse no mu bindi bikorwa nko gusoma bibiiya, kwiga kuririmba, ibikoresho bya muzika nka gitari na piano n’ibindi bikunzwe n’urbyiruko kandi byabagirira umumaro. Igituma bishoboka ni uko abanyeshuri baba batwegereye bigatuma kubahuza byoroha.


Pasiteri Sammuel Hatangimana umuyobozi wa World Mission

Ati: “kuko abenshi aba ari ab’ino kubahuza biroroha, bituma banaburira umwanya ibyakabarangaje. Erega irindi banga, ni uko twe tuba dufite abanyeshuri biga bataha, iyo bageze mu biruhuko ntabwo aba ari bishya cyane. Ni bwa buzima bamenyereye ubwo rero ntibayoba cyane nk’ababa bavuye muri za interina.

Ku bagumisha mu mitekerereze y’amasomo na byo turabikora. N’ubwo batashye turacyafitanye byinshi, ubu twabahaye time table bazajyenderaho biga kuko kuwa mbere w’icyumweru tuzatangiraho umwaka bazahita bakora ibazwa.”

Ese muri iki kigo bafata gute ikorranabuhanga?

Mu mashami aharizwa mu kigo cya World vision, harimo n’irijyanye n’ikoramabuhanga. Yatubwiye ko ari amahire kuri bo, “ikigo cyacu gifite amahirwe kuko dukorana na kampani y’abanyakoreya, baduhaye Machine ku buryo buri mwana aba afite iye

Nk’ubu mu kwezi kuwa munani twagize icyo twita IT Camp, twari dufite impuguke kuva muri Amerika, bijyishije abanyeshuri k bijyane na robot control. Uburyo umuntu ashobora kuzikontorora akoresheje ya masomo bija muri Computer science, kuva ubwo abana bacu bari kuraba uburyo bavumbura ukuntu drones zigenda, cyane nka ziriya ziherutse kwerekanwa mu gihugu cyacu. Baramutse babonye hint bazigendesha kuko bafite basic skills”


Muri World Mission barakataje mu ikorananbuhanga

Mu kumenya niba hari amalimu bafite ubumenyi buhagije, yatubwiye ko biri kurugero rwiza kuko buri guhe bagenda batera intambwe: “Tugira amahugurwa ya buri mwaka dukesha WDA ariko natwe tujya tunatumazaho inzobere zo muri Koreya.”

Imbogamizi zo ngo ni rusange, uretse ko aha ho usanga hari abanyshuri benshi batishyura, “kuko ikigo ari icy’abamisiyoneri, haza abanyeshuri benshi batishoboye bigatuma kwishyura abarimu bishobora kuba ikibazo. Ikindi ni uko mu ikoranabuhana usanga imishinga y’abanyeshuri ijyairenga ubushobozi dufite

Umwe mu banyeshuri twaganiriye, yavuze yiga Computer Science, aze akomoza ku bumenyaingiro mu ikoranabuhanga, ati: “umusaruro ni ntamakemwa kuko nka twe baduhaye amanota bakurikije porogaramu twakoze, bituma dushira ingufu mu gukoro kurusha gusoma gusa ugafata mu mutwe.”

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 7 years