Hari gukorwa iki ngo urubyiruko ruba hanze rwigishwe kugendera kure amacakubiri?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, yatangaje ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu gusoma no kwandika amateka y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga amakuru nyayo ku bakoresha murandasi nk’umwe mu miyoboro wifashishwa cyane n’abashaka kubiba amacakubiri.

Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro Dusangire ijambo cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Hakorwa iki kugira ngo uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge rushinge imizi?”

Muhire Louis Antoine yatangaje ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu kubaka ubutabera no gukangukira kwandika amateka y’u Rwanda nk’uburyo bwo gutanga umusanzu warwo mu kurwanya ababiba amacakubiri.

Yagize ati “Ubu ngubu haje murandasi kandi muzi ko abantu bashyiraho ibintu bitandukanye ariko nitutiyandikira amateka undi azayandika kandi ayandike mu buryo bugoramye. Abanyarwanda bafite umukoro wo kwandika amateka banyuzemo kugira ngo abazabakomokaho bose cyangwa n’urubyiruko ruriho uno munsi badashobora kubona amateka nyayo babashe kuyasoma, kubera ko nibatabasha gusoma bashobora kuzahura n’ibishuko bishobora gutuma bya bindi tumaze imyaka 26 tuvuyemo kuba byasubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko rukwiriye kwitabira rukagira n’inshingano mu birukorerwa, ntibumve ko ari iby’abandi [ahubwo] bagafata iya mbere mu kugira uruhare rufatika mu miyoborere kugira ngo ejo hazaza bazabe aribo bari ku isonga mu iterambere no kurinda ubusugire bw’igihugu.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko, Uwanyirigira Clarisse, yatangaje ko hari ibiri gukora kugira ngo urubyiruko by’umwihariko uruba hanze y’u Rwanda rubashe kumenya amateka.

Yagize ati “Hari ibyo twatangiye binyuze mu buryo butandukanye, hari icyo twita Youth Connect, [urubyiruko] rukaza mu Rwanda rukagaragarizwa abafite ibikorwa bitandukanye tugahurira mu Rwanda tukareba ibyo bikorwa bitandukanye ariko tukongera tukanigishwa.’’

Yavuze ko hari n’uburyo bw’ibiganiro muri iki gihe cya COVID-19 biri guhuza abo muri diaspora ku bijyanye n’amateka hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ariko tutibagiwe n’Abanyarwanda kuko urubyiruko ruri mu Rwanda rumaze gusobanukirwa kubera n’amahirwe menshi dufite mu nzego zitandukanye, mu buyobozi, mu mirimo,…Dufite ubuyobozi bushyigikiye [kandi] bukunda urubyiruko. Ariko tunakomeza gushyira imbaraga muri diaspora kugira ngo n’urwo rubyiruko rumenye ko ubumwe n’ubwiyunge ariwo musingi w’iterambere rirambye.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igiye kubaka porogaramu izashyirwaho amakuru nyayo avuga ku mateka y’u Rwanda, kugira ngo ushaka kuyasoma ayagereho byoroshye kandi ari amateka y’ukuri.

Ni igitekerezo cyizweho nyuma yo kumva hari abantu bajya gushaka amateka y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ariko bagahabwa amakuru atari ay’ukuri bikaba byabatera urujijo.

Ni intwaro yitezweho guhangana na bamwe mu rubyiruko ruba hanze y’u Rwanda rwagiye rugaragaza ibitekerezo birimo gutana aho rukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibitekerezo by’amacakubiri.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years