Hari abirirwa bishima bavuga uburyo bafashe bimwe mu bice by’igihugu,abo ntibazi ibyo bavuga-Perezida Kagame
- 08/04/2019
- Hashize 6 years
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uwashoza intambara ku Rwanda yabihomberamo, atangaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwo ari we wese warushozaho intambara.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 08 Mata 2019, umukuru w’igihugu yabajijwe niba abona mu Rwanda hashobora kuba intambara.
Umunyamakuru ati “Hari ibimenyetso byagaragaye nko mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi hatandukanye, aho abantu bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ese intambara irashoboka?”
Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko intambara ari ikintu umuntu wese atakwihutira kujyamo.
Yavuze ko ijambo ‘intambara’ ari ijambo riremereye n’ubwo bamwe barivuga uko bishakiye abandi ntibumve uburemere bwaryo.
Ati “Ryumvikana neza iyo urebye ku buzima n’ibindi bintu by’ingenzi byangirikira mu ntambara.
Ntabwo ari ikintu cya mbere, si n’icya kabiri, yemwe si n’icya gatatu mu by’ibanze. Ni ikintu kibaho kuko nta bundi buryo buhari bwo gukemura ikibazo.”
Yagarutse ku rugero rw’ibiherutse kuba mu ishyamba rya Nyungwe, aho hari ababyitwaje bakaba birirwa bishima ku mbuga nkoranyambaga bavuga uburyo bimwe mu bice by’igihugu babyigaruriye ariko Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyo bavuga ari amateka.
Ati “Hari abirirwa bishima ndetse bavuga uburyo hari ibice by’igihugu magingo aya bafashe.Ibyo ni amateka,abo bantu ntibazi ibyo bavuga”.
Yakomeje avuga ko abari babiri inyuma bashobora kuba bari bafite umugambi wo gushotora u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Rwanda nizibakurikira mu bihugu byo hanze barurege ko ari rwo kibazo, bityo ibibazo byari bisanzwe biriho mbere y’iyo ntambara byirengagizwe.
Ati”Ni ko twabibonye, bo bumvaga ko bizaba ari inyungu kuri bo, ariko twabonye ko ibyo bashatse kugeraho bidashoboka, baribeshye.”
Perezida Kagame yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda rudatekereza guteza intambara ahandi, abandi bo bashobora kuba bategura intambara ku Rwanda, ariko ko rutazemerera uzarushotora ahubwo ko bazahangana.
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.
Yavuze ko uko inzego zitandukanye mu Rwanda zirushaho gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’u Rwanda ryabaye no mu bijyanye n’ubwirinzi, bityo ko rwiteguye guhangana n’uwagerageza kuruhungabanyiriza umutekano.
Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma gato y’ibyo yatangaje ejo ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije, bagashaka kongera kurukora mu jisho, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, ari bo bazabihomberamo birenze uko babitekereza.
Yagize ati “Utekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije akibaza ko yaza kutuvangira, ni twe tuzamuha isomo rirenze iryo atekereza. Uwo ni wo mwuka utuyobora, kandi ibyabaye ntibishobora kongera ukundi”.
Chief Editor/MUHABURA.RW