Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/12/2022
  • Hashize 1 year
Image

Iminsi yahawe imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRCongo ikomoka hanze, irimo FDLR, kuba yamaze gutahuka mu Bihugu yaturutsemo, yararangiye, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itigeze ibona abarwanyi b’uyu mutwe batahutse hagendewe ku itangazo ry’i Luanda.

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere yabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, hafatiwemo imyanzuro itsindagira ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Nairobi bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe ikomoka hanze y’iki Gihugu (DRC) nka RED-Tabara, ADF, yari yasabwe kurambika intwaro hasi ubundi igasubira aho yaturutse.

Umwanzuro uvuga kuri iyi mitwe, wavugaga ko iyi mitwe “itangira gutahuka hagendewe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi, igafashwa na MONUSCO, urwego rushinzwe kugenzura iby’umutekano n’ingabo za EAC.”

Uyu mwanzuro wavugaga ko iki cyemezo kigomba kubahirizwa ku munsi wa gatanu uhereye ku itariki 26 Ugushyingo 2022, ubwo ni ukuvuga ku itariki 01 Ukuboza 2022.

Ni itariki imaze kurengaho iminsi, aho kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba abarwanyi b’iyi mitwe baba bataratangiye gutahuka.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda rutarakira umurwanyi n’umwe wa FDLR watashye ku bwa kiriya cyemezo cy’i Luanda. Yagize ati “Ntabatangiye gutahuka, ubu tuvugana ntabo twabonye.”

Alain Mukuralinda avuga ko hari abahoze muri FDLR batahutse mu minsi yashize ariko ko ababa baratahutse bagendeye kuri iriya myanzuro y’i Luanda batarakirwa.

Ati “Hari benshi batashye mu bihe bishize, baza bajya Mutobo, bajya mu buzima busanzwe, wenda haba harimo na bacye baba barakurikiranywe ku byaha baba barakoze, hari n’abarangije ibihano, ariko ku birebana n’ababa batashye bashya dushingiye kuri ririya tangazo rya Luanda, nta makuru mfite ariko uretse ko banahari naba nabimenye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko n’ibivugwa muri ririya tangazo, bishobora kuzamo imbogamizi mu kubyubahiriza kubera igihe riteganya.

Yavugaga ko hari ibyo umuntu yakwibaza kuri iri tangazo, “ese uko byavuzwe birashoboka? Hari igihe bashobora kuba baratanze igihe gito, ibyo nta gitangaza kirimo. Hari igihe bashobora kuvuga bati ‘dutanze iminsi ine cyangwa itanu’, bibwira ko bizashoboka, byajya gushyirwa mu bikorwa ugasanga biragorana.”

Mukuralinda akomeza avuga ko aka kanya abantu batahita batangira kuvuga ko ibyateganyijwe na ririya tangazo, bitubahirijwe kuko hakiri igihe.

Avuga kandi ko bimwe mu biteganywa na ririya tangazo, bigomba kuzagenzurwa n’itsinda ry’ingabo rihuriweho ry’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko na ryo ubwaryo rikiri gushyirwaho.

Ati “Ese niba umutwe urimo gushyirwaho uyu munsi, ukaba utararangiza gushyirwaho, ari na wo ushinzwe kureba iby’iri tangazo kureba niba ryashyizwe mu bikorwa, na wo ukaba utarajyaho, ubwo twavuga ngo karabaye ibintu ntibikibaye?”

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, i Nairobi habereye indi nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, igamije gushakira umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRCongo.

Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko yizeye ko imbaraga ziri gushyirwa muri iki kibazo, zizatanga umusaruro ushimishije.

Icyo gihe yagize ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/12/2022
  • Hashize 1 year