Hari abarangije amashuri yisumbuye bamaze imyaka 7 batarabona impamyabumenyi zabo kubera amakosa

  • admin
  • 18/07/2018
  • Hashize 6 years

REB igitangaza ko kuva mu 2008-2015, hari abarangije amashuri yisumbuye bagera ku 3 900, batarabona impamyabumenyi zabo, kuko zagaragayemo amakosa bigatuma zisubizwa aho zakorewe ngo zikosorwe.

Dr Ndayambaje Irené, yatangajeko ko izi mpamyabumenyi zageze mu Rwanda zikagaragaramo amakosa atandukanye nk’imyandikire y’amazina n’ayandi, bigatuma zisubizwa aho zakorewe ngo bikosorwe.

Yagize ati “Hagiye gushira imyaka umunani batarazibona ariko byatewe n’uko zagaragayemo amakosa kuko wasangaga amazina y’abanyeshuri yanditsweho atandukanye n’ari ku irangamuntu zabo cyangwa ziriho amafoto atari aya banyirayo, dufata icyemezo cyo kuzisubiza mu gihugu zakorewemo kugira ngo zikosorwe.”

Dr Ndayambaje avuga ko Minisiteri y’Uburezi yabihagurukiye cyane, kuko yamaze gufata umwanzuro w’uko kuva mu 2018, impamyabumenyi zizajya zikorerwa mu Rwanda ndetse ko n’izaba banyeshuri zishiborwa kuzashyirwa mu zizatangira gukorerwa mu Rwanda, mu gihe zakomeza gutinda.

Bamwe mu bamaze imyaka hagati y’icumi n’umunani batarabona impamyabumenyi zabo, bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye kuko badashobora kubona imirimo cyangwa ngo bakomeze amasomo yabo mu byiciro bya Kaminuza.

Umwe mu barangije mu ishuri rya CIESK yatangaje , ko mu banyeshuri 40 basoje amasomo yabo mu 2010, babiri muri gusa ari bo bahawe impamyabumenyi zabo.

Yagize ati “Twibaza impamvu ari twe twenyine byabayeho gusa, ese ni gute urangiza amashuri ukamara imyaka umunani atarahabwa impamyabumenyi yawe, ubwo se wakwiga Kaminuza ute nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko warangije ayisumbuye ufite?”.

Abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda bahagaritswe ku kazi muri Mata uyu mwaka mpamvu Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko zifitanye isano no kuba impamyabumenyi z’abarangije amashuri zitinda kubageraho kandi zigakorerwa mu mahanga mu gihe leta yari yarihaye intego ko zigomba kujya zikorerwa mu gihugu.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu 2017 iki kibazo cyaragaragajwe ndetse gifatwaho umwanzuro nkuko byatangajwe n’uwari Minisitiri w’Uburezi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/07/2018
  • Hashize 6 years