Hari abakinnyi bamaze kugera mu bihugu byinshi kurusha abayobozi b’Uturere – Guverineri Gatabazi

  • admin
  • 25/03/2018
  • Hashize 6 years

Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage b’Akarere ka Burera kugira siporo umuco kuko ifitiye ubuzima akamaro gakomeye.

Ibi, Gatabazi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018, ubwo mu Karere ka Burera hatangizwaga siporo ya bose imaze kumenyekana ku izina rya “Car Free Day” yahujwe n’igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’imikino cya Gasore Serge Foundation.

Gatabazi na none yasabye ababyeyi kureka abana bakajya bakora siporo kenshi gashoboka badategereje abayobozi ati “si ngombwa ko mu gukora siporo mureba ko Guverineri , Meya cyangwa Gasore baje”.

Guverineri Gatabazi yibukije akamaro ka sipro mu buryo bune:

1. Siporo ni ubuzima

Aha yavuze ko umuntu ukora siporo abaho neza kuko aba afite ubuzima bwiza, yatanze urugero rw’ukuntu muri siporo yo kwiruka bajya i Cyanika mu kugenda no kugaruka hari abantu yasize b’imyaka 20 kandi we afite imyaka 50. Yabwiye aba baturage ati “niba udashobora kwiruka na metero ijana uzasaza vuba”.

2. Siporo ihuza abantu

Guverineri Gatabazi yakomeje avuga ko abantu bakora siporo batajya bahemuka, ashimangira na none ko abantu bakora siporo bahura bagasabana bakaba inshuti ati “umusore ashobora guhura n’umukobwa nyuma bakaba inshuti bakabana babikesha guhurira muri siporo”.

3. Siporo na Politiki

Gatabazi yavuze ko abantu bahurira muri siporo bakamenya igihugu cyabo

4. Siporo izana amafaranga

Mu kugaragaza uburyo siporo itunga uyikora, yatanze urugero ku mukinnyi Nzirorera Joseph uvuka i Musanze ubu ukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (Athletics) umaze kugera mu bihugu bigera muri 14 birimo iby’Afurika, Uburayi na Aziya mu gihe hari n’abayobozi b’Uturere(Meya) aho bageze kure ari Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gatabazi yagize ati “Siporo izana amafaranga , izana ubukire ushobora kwiruka ukazamura impano yawe utakora akazi ko mu biro ukajya kwiruka”.

Hahembwe abakinnyi bitwaye neza mu gusiganwa ku maguru

Igikorwa cyo gutangiza “Car Free Day” muri Burera cyahuriranye n’amasiganwa ku maguru ahareshya na kirometero 10 , aho mu bahungu bakuze (senior) ku mwanya wa mbere haje Myasiro Jean Marie Vianney wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 38, ku mwanya wa kabiri haza Nzirorera Joseph wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 53 naho ku mwanya wa gatatu haza Rubayita Siragi wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 57.

Mu bakobwa mu kwiruka kirometero 10 ku mwanya wa mbere haje Yankurije Marthe ukinira ikipe ya APR, yakoresheje iminota 31 n’amasegonda 35, ku mwanya wa kabiri haza Niragire Vivine ukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri wakoresheje iminota 33 n’amasegonda 4,ku mwanya wa gatatu haje Nyirantezimana Juliette ukinira Amizero Athletics Club wakoresheje iminota 34 n’amasegonda 31.

Aba bakinnyi bahembwe ibihembo bitandukanye byatanzwe na Gasore Serge, Itel na Star Times.

Ibihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye ni: Amafaranga, ibikoresho bya Itel na Star Times.




Yanditswe na Bakomere Pascal

  • admin
  • 25/03/2018
  • Hashize 6 years