Hangijwe ibiyobya bwenge bifite agaciro ka miriyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda

  • admin
  • 08/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu turere twa Nyagatare na Gicumbi ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015 habaye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bifite agaciro ka miriyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa byo kubyangiza byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ab’inzego z’ubutabera, ndetse n’abaturage, abo baturage bakaba barigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. Muri Nyagatare hangijwe litiro 2540 za Kanyanga, amakarito 450 ya Chief Waragi, ibiro bine by’urumogi, n’amakarito 35 y’ibinini bitandukanye bitujuje ubuziranenge, ibyo byose byafashwe mu mezi atatu ashize bikaba bifite agaciro ka miriyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Barija, ko mu murenge wa Nyagatare, kikaba cyaritabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Fred Sabiti Atuhe, umuyobozi wa 402 Bde Col. Ludovic Mukasa , umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu aka karere Superintendent of Police (SP) Pierre Tebuka, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere, ndetse n’abandi.

Muri Gicumbi hangijwe amakarito 140 ya Chief Waragi na litiro 1500 za Kanyanga, ibi byo bikaba bifite agaciro ka miriyoni zirenga umunani z’amafaranga y’u Rwanda , bikaba kandi byarafashwe mu mezi ane ashize. Byangiririjwe mu kagari ka Bugomba, umurenge wa Kaniga, icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Alexandre Mvuyekure , n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, SP Steven Gaga. Mvuyekure yasabye abaturage b’akarere abereye umuyobozi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no kujya baha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze amakuru ku gihe yatuma birushaho kurwanywa.

SP Gaga yasobanuye ko abanyoye ibiyobyabwenge bateza umutekano muke maze asaba buri wese kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2015
  • Hashize 9 years