Hamuritswe igitabo gikuraho urujijo n’ikinyoma ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri
Patrick de Saint-Exupéry Umunyamakuru w’Umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yamuritse igitabo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kinyomoza abayihakana n’abayipfobya kuko yabikozeho ubushakashatsi mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko iki gitabo ari intwaro ikomeye yo kwifashisha mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Patrick de Saint-Exupéry wahoze akorera ikinyamakuru Le Figaro mu Rwanda kuva mu 1994, yaje kumva abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri (double génocide) yiyemeza gukora urugendo rw’ubushakashatsi ngo amenye ishingiro ry’ibivugwa.
Yazengurutse mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari harahungiye Abanyarwanda benshi barimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Nyuma yo gukusanya ubuhamya, avuga ko yasanze ibivugwa ari ukubeshya, ari na byo biri mu gitabo yise ”La Traversée”.
Yagize ati ”Nahereye i Kigali nshingira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanyuma ninjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngamije gushakisha ibivugwa ko habaye indi Jenoside ya kabiri. Naje gusanga ko nta yindi Jenoside yabaye uretse iyakorewe Abatutsi gusa. Ubusanzwe Jenoside ni ikintu cyihariye, ni umugambi wo kurimbura cyangwa kumaraho burundu abantu runaka. Iby’uwo mugambi rero ntaho bigaragara haba no muri Congo n’ubwo muri icyo gihugu habaye intambara, ariko intambara ntaho ihuriye na Jenoside. Muri make rero iby’uko habaye Jenoside ebyiri ni ibihimbano.”
Abasomye iki gitabo bavuga ko kigaragaza ukuri ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukagasana Yolande na we ni umwanditsi w’ibitabo, akaba yaranarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: ”Ni ukuvuga ko kiriya gitabo dushobora kugikoresha kugira ngo turwanye ipfobya n’ihakana rya Jenoside cyane ku bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Ari igitabo cya Patrick, ari raporo ya Duclert, byose bigaragaza ko nta Jenoside ebyiri zabaye, ahubwo byose bigaragaza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Senateri Twahirwa André akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yagize ati; ”Ni igitabo cyanditswe n’umuntu uzi icyo avuga kuko ni amateka yanyuzemo. Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze kuri ubu ni iry’uko habayeho Jenoside ebyiri, imwe igahanagura iyindi, abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bakavuga ngo ”mwarishe, turica noneho nimureke twumvikane dusangire ubutegetsi.” Ubu rero twagize Imana tubona umuntu urwanya biriya by’uko habaye Jenoside ibyiri, akadufasha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko iki gitabo ari umusanzu ukomeye mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: ”Guhera mu 2010 ni bwo hasohotse icyitwa Mapping Report, aho bavugaga ko impunzi z’Abahutu zishobora kuba zarahiciwe. Patrick de Saint Exupéry na ho yabayeyo, impunzi zicyurwa yari i Goma abona uburyo u Rwanda rucyura abantu ngo baze mu gihugu nk’Abanyarwanda bari bafashwe bunyago.”
“[…] Kuba harabayeho ikinyoma ngo habaye ubwicanyi ku mpunzi z’Abahutu, yerekana uburyo u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rubacyure, ko nta bushake Leta y’u Rwanda yigeze igira bwo kwica abo bantu, nta n’ubwo wakwica abantu ngo uboherereze indege ijya kubavana Tingitingi. Iki gitabo kizabeshyuza ibinyoma, kuko we yigiriye aho ibyaha byitwa ko byabereye agaragaza ukuri nyako.”
Uretse kwandika igitabo ”La Traversée” gifite amapaji 318, Patrick de Saint-Exupéry, yagiye asohora n’inyandiko mu kinyamakuru le Figaro, zivuga uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana, bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko yabaga mu Rwanda, ndetse by’umwihariko yabaye no mu gace karimo ingabo z’u Bufaransa zari mu cyiswe Opération Turquoise.