Hamisa Mobetto yunze mu ijambo rya Shaddy boo avuga icyatumye atabana na Diamond

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamideli Hamisa Mobetto avuga ko Diamond Platnumz atari we mugabo yifuza kubana na we mu buzima bwe.Ibi akaba abihuje na Shaddy-Boo wavuze ko atashakana n’icyamamare nka Diamond.

Mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya, Mobetto yavuze ko Diamond afite ingeso yo kuba atabasha kuba yakwicara ngo abane n’umgore umwe kandi ko muri Tanzaniya yamaze kuba imfizi izwi n’abagore benshi.

Yagize ati” Muri Tanzaniya azwi n’abagore benshi,nakomeje kubana na we (Diamond) ngira ngo wenda yahinduka gusa nabonye akomeje kwiberaho uko nari muzi na mbere”

Uyu mugore w’abana babiri yongeyeho ko kugeza ubu nta kintu na kimwe ashaka kimwibutsa Diamond kandi ko yamaze gufunga bumwe mu buryo bakoreshaga batumanaho bombi.

Shaddy-Boo nawe yabajijwe ku byerekeranye n’uko ashobora kuba yabana na Diamond nk’umugore n’umugabo abihakanira

Ku rundi ruhande Shaddy-Boo nawe yabajijwe ku byerekeranye n’uko ashobora kuba yabana na Diamond nk’umugore n’umugabo abihakanira kure avuga ko atashobora kwihanganira imibereho y’ibyamamare.

Umunyamakuru wa Radio imwe muzikorera hano mu Rwanda yagize ati”Nk’ubu se shibu da Ngote agusabye ngo Shaddy-boo nk’uko nabanye na Zari nawe ndagushaka ko tubana,wabyemera?”

Shaddy boo ati”Oya ntabwo nabyemera.Njyewe Vie y’abasitari vraiment yangora cyane.Yes niyompamvu byangora cyane mbona vie yabo itaba isanzwe hari ibintu nta kwihanganira.Mu rukundo bibaho[…] ariko kubera ko ari umusitari mu gihe abinsabye (kubana) ntabwo byavamo”.

Aha Mobetto yongeye kugaruka ku byavuzwe ko yashakaga kuroga Diamond maze avuga ko yavuganye na Sheikh kugira ngo amugire inama ku buryo yakomeza kubana neza na Diamond kandi ko byari mu nyungu z’umwana we.

Diamond na Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu, Dylan babyaranye muri Nyakanga 2017.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years