Hamisa Mobeto yagize icyo avuga ku mihini aherutse guhondagurwa na nyina wa Diamond
- 22/05/2018
- Hashize 6 years
Umwiryane ukomeye hagati ya nyina wa Diamond ariwe Sanura Kassim n’umukazana we Hamisa Mobeto byakajije umurego, byarenze guterana amagambo bihinduka imirwano umwe akubita undi amurema ibiguma yafatanye mu mashingu na Hamisa Mobeto mu cyumweru gishize.Aho uyu mukecuru w’intarumikwa yiyemereye ko ari we washoje iyi mirwano ubwo yasangaga uyu mukobwa yari yararanye n’umwana we Diamond Platnumz mu gitanda.
Yabyemeye avuga ko yamukubise nyuma y’uko yamusanze yari yararanye na Diamond mu rugo rwe ruri ahitwa Madale kandi ngo yari yaramwihanije kenshi ko atamwifuza mu muryango we na gato.
Mu kiganiro Hamisa Mobeto yagiriye kuri Wasafi TV, yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond atari intambara ahubwo ari ubushyamirane busanzwe mu bantu.
Asubiza ku byerekeranye n’imirwano yabaye hagati ye na nyina wa Diamond, Hamisa Mobeto yavuze ko ‘n‘Ibikombe mu kabati biragongana’ bityo ko nta kidasanzwe cyabaye hagati ye na Sanura Kassim.
Yabanje gukikira iby’iki kibazo avuga ko ari ubuzima bwe bwite adashaka kuvugaho mu itangazamakuru.
Hamisa Mobeto yagize ati “Ibyo sinshaka kubivugaho, Yego! Ni ibindeba cyane, ni ubuzima bwite, ni ibireba umuryango.”
Abanyamakuru bakomeje kumwotsa igitutu ngo asobanure niba koko yarakubiswe na nyina wa Diamond yahise asubiza ati “N’ibikombe bibitse mu kabati hari igihe kigera bikagongana, rero natwe abantu bishobora kutubaho.”
Uyu mukobwa yavuze mu buryo buca hejuru ko yagiranye ubushyamirane na nyina wa Diamond gusa yongeraho ati “Nta muntu mfitanye na we ikibazo, nta mujinya mfitiye umuntu, njyewe ndatuje keretse we ku ruhande rwe, ku bwanjye sinjye wabisobanura.”
Diamond uherutse gutangaza ko yifuza kurushinga bitarenze uyu mwaka, yubuye umubano na Hamisa Mobeto babyaranye ndetse bivugwa ko ari we mukobwa bazasezerana nubwo mu muryango nta n’umwe umwifuza habe na gato.
Uyu mucyecuru Nyina wa Diamond avuga ko atifuza na gato kubona mu maso ye Hamisa Mobeto ndetse ngo umutima we warazinutswe. Queen Darleen mushiki wa Diamond yiyumvamo cyane Zari cyo kimwe na nyina Sandra, mu gihe Esma Platnumz we yikundira Wema Sepetu ndetse ngo ahora asaba musaza we kongera kuvugurura ubumwe n’uyu mukinnyi wa film.
Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz bafitanye umwana w’umuhungu witwa Prince Dylan witegura kuzuza umwaka umwe muri Kanama 2018 naho undi mwana w’imfura Mabeto afite ni uwo yabyaranye na Dj Majay .
Yanditswe na Habarurema Djamali