Hamenyekanye impamvu u Burundi na Tanzania batitabiriye inama ya EAC yari iyobowe na Perezida Kagame

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr. Biruta Vincent, yagaragaje impamvu u Burundi na Tanzania bititabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) yabaye tariki Gicurasi 2020 yobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko u Burundi na Tanzania bititabiriye byari byabisabye mbere.

Soma inkuru bifitanye isano COVID-19: Perezida Magufuri na Nkurunziza babuze mu nama yahuzaga Abaperezida ba EAC

Perezida Kagame yashimangiye ko nta Mukuru w’Igihugu n’umwe ukwiye gusigara inyuma mu rugamba rwo gukorera abaturage, ariko mu gihe hari uwakerensa ubufatanye abasigaye bagomba kusa ikivi.

Ati: “Dukeneye gukorera abaturage bacu; niba tudashobora gufatanya uko turi batandatu ngo twongere gushyira ibintu ku murongo, ntibivuze ko umwe, babiri cyangwa batatu badashobora gukora muri ibi bihe tugomba guhangana n’ibibazo.”

Perezida Museveni, Kenyatta na Kiir bashimiye Perezida Kagame ku buryo yateguye akanayobora neza iyo nama yabaye mu mutuzo ikigirwamo iby’ingenzi, basaba ko inama nk’izi zabaho kenshi.

JPEG - 60.8 kb
Minisitiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years