Hakizimana Eugene yagerageje gutwikira umugore we n’abana mu nzu Imana ikinga ukuboko [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa kabiri saa cyenda z’igicuku Hakizimana Eugene utuye mu Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere umudugudu wa Kokobe abaturanyi be bemeza ko yagerageje gutwikira umugore we mu nzu ariko umugore n’abana batabarwa n’irondo, gusa inzu yo irakongoka.

Habimana Umuyobozi wa Nyakabanda ya mbere yavuze ko uyu mugabo n’umugore we basanzwe bagirana amakimbirane bagejeje ku rwego rw’Umudugudu mu cyumweru gishize.

Uyu mugabo ngo yari yakubise umugore we hafi kumumena ijisho ariko amakimbirane arangirizwa ku rwego rw’Umudugudu.

Umwe mu bana bakuru babaga muri uru rugo yabwiye Umunyamakuru wacu ko mu gicuku uyu mugabo yabyutse akamena mu nzu hose essence yari yaraye atahanye, maze ngo atangira gushyamirana n’umugore we agerageza kumwambura abana.

Umugore ngo yanze kumuha abana kuko yari ameze nk’ushaka kubigizayo ngo yice umugore we.

Uyu yagize ati “umugore yahise akeka ko ashaka kumugirira nabi maze akamubwira ati ‘niba ushaka kunyica unyicane n’abana banjye.”

Umuyobozi yavuze ko muri uko gushyamirana aribwo abari mu nzu babyutse bakumva inzu yose iranuka essence maze bagatabaza.

Umugabo ngo abonye ko bitangiye kumenyakana yahise akongeza inzu agerageza gutwikiramo umugore n’abana, we asohoka yiruka.

Habimana ati “Irondo ryariho rigenda hadi aha…umugabo muri uko gusohoka yiruka nibwo yahise ahura n’irondo riramufata. N’abari munzu bose bahise batabarwa byihuse barasohoka nta numwe wakomeretse uretse umugore wagize ihungabana.”Irondo ntiryabashije kuzimya inzu neza na bimwe mu byari biyirimo birashya.

Uyu mugore yahise agira ihungabana rikomeye ubu yajyanywe mu bitaro , Naho uyu mugabo yahise ashyikirizwa Police ubu afungiye kuri Police ya Nyamirambo.

Amakimbirane mu ngo ni intandaro y’ubwicanyi n’urugomo bijya bivugwa hamwe na hamwe mu miryango nyarwanda.






Chief editor

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years