Hakenewe ko integanyanyigisho zacu zihuzwa n’ubugenzuzi – Perezida Kagame

  • admin
  • 14/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku wa Kane ubwo hamurikwaga raporo yakozwe n’Umuryango Mastercard Foundation ku burezi bw’amashuri yisumbuye muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko amashuri atanga uburezi bufite ireme n’ubuhanga bikwiriye, ari wo muhuza ukomeye utegurira urubyiruko rw’Afurika gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.

Ubwo bushakashatsi bushimangira ko hakenewe kongera gutekereza ku burezi bw’amashuri yisumbuye ku mugabane w’Afurika mu gihe hakenewe ko urubyiruko ruhabwa ubuhanga bukenewe bugomba kubafasha kuba ingirakamaro mu kinyejana cya 21.

Ashingiye ku byagaragajwe mu bushakashatsi, Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guharanira guteza imbere uburezi bw’amashuri yisumbuye muri Afurika nk’uko byagaragajwe muri iyo raporo.

Yagize ati: “Amashuri yisumbuye ni umuhuza ukomeye utegurira abakiri bato kugera ku nsinzi ku isoko ry’umurimo. Raporo igaragaza amahame y’ingenzi dukeneye gukurikiza kugira ngo tugendane na gahunda z’uburezi bukenewe mu gihe kizaza. Raporo ishimangira akamaro ko guhanga udushya duhoraho dushingiye ku makurushingiro n’ubushakashatsi. Aho ni ho ubufatanye hagati ya Leta, abikorera na sosiyete sivile bukenewe cyane.”

Perezida Kagame yagarutse no ku buryo uburezi muri Afurika bukeneye kwimakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga, kuko isi y’umurimo izakomeza guhinduka mu buryo budasanzwe, aho bizaba bisaba uburyo buhoraho bwo kongerera urubyiruko ubumenyi bujyanye n’igihe.

Hari kandi gufasha urubyiruko kumenyera amahame yo gukorera hamwe, gutekereza byimbitse ndetse no kumenya uburyo bukwiriye bw’itumanaho.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubumenyi n’ubuhanga bikwiriye bigomba kujyana n’ubundi buhanga bw’inyongera ku buteganywa n’integanyanyigisho, nka siporo, ubuhanzi n’ubugeni n’ibindi akenshi usanga byirengagizwa.

Yakomeje agira ati: “Hakenewe ko integanyanyigisho zacu zihuzwa n’ubugenzuzi ndetse n’uburyo bugezweho bwo gukora ibizamini. Ntidukwiriye kwigisha ibintu bizima gusa ahubwo dusabwa no gutanga amasuzuma mazima ajyanye n’umwihariko w’Afurika.”

Raporo ya Mastercard Foundation yashishikarije ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko ari rwo rufunguzo ruyobora urubyiruko rwose rwo ku mugabane ku isoko ry’umurimo.

Perezida Kagame yunzemo avuga ko hakwiriye kugenzura uburyo abanyeshuri bemererwa kwiga mu mashuri asanzwe n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo mu gihe abahuye n’ingorane z’ubuzima zituma bava mu mashuri asanzwe babashe kubona amahirwe yo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ati: “Ukuri kwagaragajwe [na raporo] kwerekana ko n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro akeneye koroherezwa muri uru rugendo. Abanyeshuri bakwiriye kuba boroherwa no kuva mu mashuri asanzwe bajya cyangwa bava mu myuga.”

Yavuze ko ibyo bizakuraho imyumvire idahwitse imiryango myinshi yo muri Afurika ifite ku guharanira uburezi bufite ireme buhabwa abana babo.

Perezda Kagame yashimiye Mastercard Foundation ikomeje kugaragaza ubufatanye butanga umusaruro ku mugabane, by’umwihariko ikaba ifatanya n’u Rwanda mu rwego rw’uburezi, ikoranabuhanga no guha urubyiruko akazi.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko ko ‘ishoramari n’amavugurura mu mashuri yisumbuye byihutirwa cyane kandi bigakorwa mu buryo burambye kugira ngo urubyiruko rwose rutegurirwe kugendana n’impinduka z’umurimo zirimo kuba ku Isi’.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 14/08/2020
  • Hashize 4 years